Madamu Jeannette Kagame yasabye abashakanye kujya bahora bifurizanya ibyiza igihe cyose ndetse no gusabiranira umugisha haba ku manywa na ninjoro, aho kugira ngo umuntu yibuke gusengera uwo bashakanye ari uko yabonye atangiye kugendera mu nzira zo gushukwa.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2020 mu biganiro byahuje abayobozi bakiri bato “young Leaders Fellowship”. Ikiganiro cyitabiriwe n’abantu bagera kuri 300, ahanini bakaba bagiye baza nk’abakuriye umuryango, ni ukuvuga umugabo n’umugore.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hari abato bafite impungenge zo kuzashinga ingo bitewe n’ibyo babona mu miryango imwe nimwe bitari byiza
Ati “Dufite abakiri bato benshi bafite impungenge zo gushaka no kubaka imiryango. Dufite abashakanye bapyinagaza bagenzi babo kugira ngo berekane ububasha babafiteho kandi n’ababikorerwa bakabyemera, ndetse imiryango n’incuti zabo zirebera”.
Akomeza agira ati “Hari kunanirwa guhuza inshingano zo kuba umubyeyi, ikibazo cy’ingo zisenyuka mu buryo bukabije, abashakanye bapyinagaza bagenzi babo ku buryo bitera impungenge abato bifuza kubaka imiryango yabo. Ariko narema agatima abato bari hano, kuko ibi byo kubana nabi ntabwo ari umuco nyarwanda”.
Yavuze ko kera byari igisebo kandi kizira ko umuntu yahohotera undi ku buryo mu muco w’Abanyarwanda iteka umubyeyi yarindaga abana be, bityo ngo gukubita no guhohotera uwo mwashakanye ntabwo ari iby’i Rwanda kuko umuco utigeze ibyigisha.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kugira ngo umubano w’abashakanye umere neza bisaba ko abo bombi bashyira hamwe aho kugira ngo umwe aharire undi inshingano.
Ati “Umubano w’abashakanye ugirwa mwiza nuko abashakanye bashyize hamwe ndetse biyemeje ko kugera ku ntsinzi bashyize hamwe ari byo bifite agaciro kurusha ko umwe atsinda wenyine. Umubano mwiza w’abashakanye ntabwo upfa kubaho gusa ahubwo bisaba kubiharanira”.
Yasabye abashakanye kwishyiramo umuco wo kujya basengera abo bashakanye mbere y’uko babasengera ari uko bashutswe kugira ngo bagaruke mu murongo mwiza ndetse anabasaba gushishoza mu nshuti zabo za hafi kuko haba harimo abafite umugambi wo kubasenyera.
Abitabiriye ibyo biganiro bemeranya ko iyo abana bakuranye ibikomere bikomoka mu miryango yabo ari ikibazo gikomeye kuko bigira ingaruka ku gihugu muri rusange, gusa ngo kubegera no kubatega amatwi, bibagaragariza urukundo ku buryo benshi bakira ibyo bikomere, bakongera gukunda ubuzima bakanagira icyizere cyo kubaho neza.
TETA Sandra