Dr Jean Mutsinzi wabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi akanayobora itsinda ryashyizweho n’u Rwanda mu kumenya uwarashe indege ya Perezida Habyarimana Juvénal, mu gihe cyari kigoye cyane mu bijyanye no gutanga ubutabera ku bari bamaze kugira uruhare muri aya mahano, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2019, mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal. Dr Mutsinzi wavutse kuwa 5 Mata 1938, ni umwe mu banyarwanda ba mbere babonye impamyabumenyi y’ikirenga (Doctorat) mu mategeko, ayikuye mu Bubiligi. Yakoze muri Repubulika Iharanira Demokarasi…
SOMA INKURUYear: 2019
Miss Nimwiza Meghan witabiriye “Miss World 2019” yatangaje ko yizeye itsinzi
Nimwiza Meghan yageze mu Mujyi wa Londres aho yitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss World azahuriramo n’abakobwa baturutse mu bice bitandukanye by’Isi. Ubwo Nimwiza yiteguraga guhaguruka mu Rwanda yerekeza i Londres yatangaje ko yiteguye bishoboka ku buryo yizeye gutsinda nubwo azi neza ko ibyo agiyemo ari irushanwa kandi mu irushanwa buri wese aba afite amahirwe. Yanavuze ko ba Nyampinga bamubanjirije hari impanuro n’ibyo bamubwiye bibera muri iri rushanwa cyane ko nabo barinyuzemo. Ku ikubitiro Nimwiza na bagenzi be kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2019, barakora tombola y’igice cy’irushanwa rizwi…
SOMA INKURUMinisitiri Nduhungirehe yamaganye ibihuha ku isubikwa ry’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe yamaganye ibihuha ku isubikwa ry’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC byakwirakwijwe na bimwe mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Uganda, ashimangira ko gusubika iyi nama ntaho bihuriye n’isubikwa ry’indi nama ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda hagati y’u Rwanda na Uganda. Yagize ati “Nta n’aho bihuriye kuko gusubika inama ya Kampala ku byerekeye gushyira mu bikorwa aya masezerano ya Luanda ryatewe na gahunda y’abagize delegation yacu batari kuboneka ku wa mbere tariki ya…
SOMA INKURUMbere y’umukino ziri bucakiraniremo, Musanze FC yishongoye kuri Gasogi biratinda
Team Manager akaba n’umuvugizi wa Musanze FC iri bucakirane na Gasogi kuri uyu wa kane tariki 21 Ugushyingo 2019, NIYONZIMA Patrick nyuma yo kubazwa uko ikipe ya Musanze yiteguye Gasogi, yabanje araseka cyane, asubiza ko Gasogi atari ikipe ibasaba kwitegura bihambaye, anashimangira ko bazayisekura nk’abasekura ubunyobwa bwumye. Yagize ati “Hahahahaaa uransekeje cyane, Gasogi na Musanze ntabwo ari umukino ukomeye, Gasogi ni ikipe ntoya cyane tuzakubitira KNC Regional yumirwe, Gasogi si izina rikomeye si Mazembe si na Barcelona, ikindi ni uko ku ruhande rwa Musanze imbere ya Gasogi ngo bizaba ari…
SOMA INKURUDiamond yakuriye inzira ku murima Leta ya Tanzaniya
Nyuma y’aho bivugiwe ko Leta ya Tanzania yategetse Diamond gushyingiranwa n’uyu munya Kenyakazi w’umunyamideli akaba n’umunyamakuru kuri NRG Radio yo muri Kenya Tanasha Donna cyangwa agafungwa, Diamond we ngo nta n’igitekerezo afite cyo kuba yashinga urugo mu myaka ya vuba. Amakuru avuga ko ubwo Diamond yatangiraga gukundana na Tanasha muri 2018 bari batangaje ko ubukwe bwabo bwagombaga kuba kuwa 14 Gashyantare 2019 aho hari hanatangajwe bamwe mu bashyitsi b’imena bari kuzitabira ibi birori by’ubukwe barimo n’umuraperi wo muri Amerika Rick Ross ariko baza kwimura umunsi kugeza ubu ntibongeye gutangaa gahunda…
SOMA INKURUIbyo abahawe ipeti rya Sous Lieutenant basabwe na Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo yasabye abofisiye 320 basoje amasomo mu Ishuri rya gisirikare rya Gako bahawe ipeti rya Sous Lieutenant kwitwara neza, bakanakomeza kugira uruhare mu gufasha abanyarwanda gutera imbere. Ati “Ingabo z’u Rwanda zifte amateka yihariye.Zafatanyije n’abaturage kugira ngo u Rwanda, igihugu cyacu kigere aho kiri uyu munsi niko bizakomeza kugira ngo kigere n’aho cyifuza kugera ejo.Ingabo zirinda ibyubakwa n’abanyarwanda,niyo nshingano y’ibanze.Zirinda amahoro n’ibindi kugira ngo amajyambere abashe kuboneka. Yakomeje agira ati “Turifuriza igihugu gifite ibyiza,bizakomeze bibashingireho, mwumve ko mufite uruhare igihugu ari icyanyu.Igihugu abe…
SOMA INKURUUmutoza n’abakinnyi ba AS Kigali bakebuwe
Ni inama yabaye nyuma y’uko iyi kipe yashoye amafaranga menshi ku isoko igura abakinnyi benshi kandi beza ariko ikaba iri ku mwanya 14 mu makipe 16, imaze gutsinda umukino umwe, inganya 4 mu gihe yatsinzwe imikino 3. Iyi nama kandi yabaye nyuma yo kwegura kwa bamwe mu bayobozi barimo uwari perezida Pascal Kanyandekwe ndetse n’umunyamabanga Komezusenge Daniel. Iyi nama idasanzwe yari igamije kureba ikibazo kiri muri AS Kigali gituma ikipe ibura umusaruro kandi bigaragara ko ifite abakinnyi beza mu gihugu. Muri iyi nama habayeho icyo umuntu yakwita gusasa inzobe abakinnyi…
SOMA INKURUIcyo abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye basabwe
Mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2019 mu kagari ka Ninzi ko mu murenge wa Bweyeye abantu batamenyekanye bahagabye igitero. Abaturage bo muri aka kagari bavuga ko bagiye kumva bumva habayeho kurasana, amasasu avuga ari menshi bimara igihe kingana n’isaha n’iminota mirongo itatu.Aba baturage bavuga ko kubera ubwoba bwinshi bari bafite ntawigeze asohoka hanze gusa ngo ingabo z’u Rwanda zikorera muri ako gace zasakiranye n’abo bantu biza guhosha nta muturage uhakomerekeye cyangwa ngo ahasige ubuzima. Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba Maj Gen Alexis Kagame yabwiye…
SOMA INKURURepubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yijejwe ubufasha na Perezida Macron
Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yijeje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ko igihugu cye kizatanga ubufasha bwa gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuyogoza u Burasirazuba bwa Congo. Perezida Macron yavuze ko ubu bufatanye bwa gisirikare buzibanda cyane mu bijyanye n’iperereza, gusa yirinze kugira byinshi atangaza nk’uko urubuga rwa 7sur7 rwabitangaje. Ati “U Bufaransa bushyize ingufu kimwe na RDC mu kurwanya iyi mitwe yose yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano, rimwe na rimwe ikanafatanya n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic…
SOMA INKURUIbihangange byo ku isi bikomeje gusura u Rwanda
Maria Sharapova w’imyaka 32,usanzwe akundwa na benshi biganjemo abagabo n’umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Tennis kuko yayitwayemo ibikombe bikomeye 5 ndetse niwe Murusiyakazi wabashije gutwara ibi bikombe bikomeye muri Tennis.Grand Slams zose uko ari 4 zikinwa buri mwaka Sharapova yarazitwaye by’umwihariko Roland Garros yatwaye kabiri. Maria Sharapova watangiye gukina Tennis nk’uwabigize umwuga guhera muri 2001, ari mu Rwanda aho amaze iminsi ibiri ari mu biruhuko atembere mu Kinigi anasura Pariki y’Ibirunga. Maria Sharapova usanzwe atuye muri USA,yamaze ibyumweru 21 ari nimero ya mbere ku isi gusa ubu ari ku mwanya…
SOMA INKURU