Perezida Tshisekedi yemeje ifatwa ry’inyeshyamba

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yatangaje ko mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu, ingabo z’igihugu zimaze gufata abarwanyi 1712 b’umutwe wa CNRD. CNRD (Conseil national pour le renouveau et la démocratie) ni umutwe wiyomoye kuri FDLR, yombi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Uko kwitandukanya ni nako kwabyaye umutwe wa RUD-Urunana. Perezida Tshisekedi yagarutse ku ifatwa ry’abarwanyi b’uyu mutwe mu butumwa yatanze ku wa Gatanu, mu ijambo yagejeje ku Nteko Ishinga amategeko, yari yahurije hamwe abadepite n’abasenateri. Yavuze ko ubwo yageraga ku…

SOMA INKURU

Abari batuye mu manegeka bahagurukiwe

Iki cyemezo Umujyi wa Kigali ugifashe nyuma y’uko ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe gitangaje ko kuva mu mpera z’Ukuboza kugeza tariki 30 Ukuboza hazagwa imvura nyinshi. Tariki 29 Kamena 2019 kandi Minisitiri w’Ibidukikije yandikiye Uturere twose adusaba gushyiraho gahunda yihutirwayo guhagarika ibikorwa byose byangiza ibishanga no kubikuraho. Nyuma y’aho mu 2017, Umujyi wa Kigali watangiye kwimura ibikorwa bitemewe n’ibyangiza ibishanga ku buryo kuva iyo gahunda yatangira hari ibyagezweho, gusa ugereranije n’uburemere bw’iki kibazo bigaragara ko hagikenewe imbaraga zidasanzwe kugira ngo ibishanga byose bikurwemo ibikorwa bibyangiza byashyizwemo. Abaturage batandukanye batuye mu manegeka…

SOMA INKURU

Ibyo Abayobozi bo mu Majyepfo basabwe

Kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ukuboza 2019, Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Prof. Shyaka Anastase, yasabye abayobozi bose bo mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Huye na Gisagara gushyira imbaraga mu mishanga ihari yagenewe kuzamura abaturage kugira ngo bazamuke mu iterambere. Ibi Minisiyiri yabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’ abayobozi bose bo muri turiya Turere kuva ku muyobozi w’ Umugudugudu kugera ku bayobozi b’Uturere. Iyi nama yari igamije gushaka icyakorwa ngo imbereho n’ iterambere ry’ umuturage birusheho gutera imbere. Minisitiri yavuze ko utwo Turere uko ari tune dufite abaturage benshi…

SOMA INKURU

Nyagatare: Umuyobozi arashinjwa kurigisa ihene zagenewe abaturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarukamba mu Murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare, Nkundabagenzi Shyaka Jean Paul afunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranweho kurigisa ihene 50 zari zigenewe korozwa abaturage. Amakuru avuga ko uyu gitifu ari mu maboko ya RIB kuva taliki ya 9 Ukuboza 2019 kuri iki kibazo cy’ihene zari zatanzwe n’umuryango witwa ’Food for the Hungry’ zigenewe korozwa amaturage. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa RIB yemeje aya makuru y’ifatwa rya gitifu Nkundabagenzi. Yagize ati  “Nibyo ayo makuru Urwego rw’Ubugenzacyaha rwayabonye, ndetse ruba runamufashe ruramufunga afungiwe kuri station ya Gatunda…

SOMA INKURU

Capitaine wa Rayon Sports yanyomoje ibimaze iminsi bimuvugwaho

Myugariro wa Rayon Sports akaba na kapiteni wayo, Rutanga Eric, yanyomoje amakuru yavugaga ko yamaze kumvikana na Yanga Africans yo muri Tanzania aho yemeje ko ibi ari ibihuha. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu, Rutanga, yavuze ko nta biganiro byizege biba hagati ye n’iyi kipe yo muri Tanzania. Yagize ati “Ariya makuru nayafata nk’ibihuha, ntabwo njyewe nerekeje muri Yanga SC, njyewe ndi umukinnyi wa Rayon Sports. Hagize n’ibiganiro bibaho bavugana n’Abayobozi kuko njye sindavugana nayo, mfite imyaka ibiri ya Rayon Sports, ntabwo ndi umukinnyi wigurisha. Yanga…

SOMA INKURU

Assinah yihanangirije Bruce Melodie

Umuhanzikazi uri mu bakizamuka, Mukasine Assinah yifashe kugahanga yihanangiriza Bruce Melodie amubwirako ibyabo bishobora kugera mu nkiko bagakizwa n’ubutabera. Ibi Assinah yabivuze abitewe n’umujinya yatewe na Bruce Melodie wakuye amajwi ye mu ndirimbo bakoranye. Mu minsi ishize nibwo Assinah na Bruce bari bahararanye ndetse aba bombi bafashe urugendo berekeza mugihugu cya Tanzania, uru rugendo ni Assihan wari uyoboye Bruce, yamwitwaje nk’umusemuzi no kumufasha guhura n’abagira icyo bafasha Bruce Melodie kumenyekanisha ibihangano bye muri iki gihugu. Aba bombi ubucuti bwaho ntibwarangiye, mu ngendo bakoze bari kumwe, bahise banakorana umushinga w’indirimbo yatunganyijwe…

SOMA INKURU

Nyuma y’ihererekanyabubasha yagize icyo ahiga

Faustin Nteziryayo uherutse kugirwa Perezida w’ Urukiko rw’ Ikirenga mu Rwanda yavuze ko agiye gufatanya na Visi Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga nawe mushya bagateza imbere urwego rw’ ubucamanza mu Rwanda. Ibi yabitangaje ejo hashize tariki 10 Ukuboza 2019, mu muhango w’ ihererekanyabubasha wabereye I Kigali ku kicaro cy’ urukiko rw’ ikirenga. Prof Sam Rugege, Perezida w’ urukiko rw’ Ikirenga ucyuye igihe, yashimye abo bakoranye avuga ko asize urwego rw’ ubucamanza mu Rwanda hari intera rumaze kugeraho. Yagize ati “Ndashimira cyane abakozi b’ urwego rw’ ubucamanza bose. Twafatanyije mu kuzuza inshingano…

SOMA INKURU

Ishyaka RNC rirwanya ubutegetsi rikomeje gutakaza amaboko

Ishyaka “Rwanda National Congress” RNC rirwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda rikomeje kuvugwamo bombori bombori aho abarwanashyaka 14 baryo bandikiye ubuyobozi babutangariza ko bitandukanyije naryo kubera impamvu zirimo no kwirukana burundu abayobozi baryo bane bari barihagarariye muri Canada, ibura rya Ben Rutabana n’ibindi. Abari bahagarariye ishyaka rya RNC muri Canada barimo Simeon Ndwaniye, Umuhuzabikorwa w’akarere ka Windsor, Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije w’Intara ya Canada, umubitsi w’intara ya Canada, Bwana Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w’akarere ka Ottawa-Gatineau na Madamu Tabitha Gwiza birukanwe bashinjwa kwigomeka. Amakuru…

SOMA INKURU

Gicumbi: Abayobozi basinyiye ibyakura bamwe ku mugati

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari bo mu Karere ka Gicumbi bemereye Guverineri Gatabazi JMV ko bagiye kurangiza ikibazo cy’ubwiherero bitarenze tariki ya 31 Ukuboza 2019, byabananira bakirukanwa. Mu nama Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yagiranye n’aba banyamabanga ndetse n’abashinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu muri aka karere kuri uyu wa 10 Ukuboza 2019, hafashwe ingamba zo kurangiza ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage birimo ikibazo cy’abadafite ubwiherero. Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Bwiza.com abitangaza, Guverineri Gatabazi yabwiye aba bayobozi bo mu karere ka Gicumbi ko ikigero cy’ubwiherero kiri hasi cyane bityo bakwiriye…

SOMA INKURU

U Rwanda rutewe ishema n’icyizere rwagiriwe mu kurwanya ruswa -Perezida Kagame

Kuri uyu wa mbere tariki 9 Ukuboza 2019, ubwo Perezida  Paul Kagame yatangizaga ku mugaragaro umuhango wo gutanga ibihembo mpuzamahanga byo kurwanya ruswa wahujwe n’ umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, yahishuye  ko u Rwanda rutewe ishema n’ igihangano cyo kurwanya ruswa cyashyizwe mu mujyi wa Kigali. Perezida Kagame yashimangiye ko iki cyizere u Rwanda rwagiriwe cyizarwongerera umurava mu rugendo rwatangiye rwo kurwanya ruswa. Mbere yo gutangiza iyi nama, Perezida Kagame yafatanyije n’ abandi banyacyubahiro barimo Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Perezida wa Namibia Hage Geingob, Perezida…

SOMA INKURU