Mu myaka 32 amaze akora mu nzu babikamo imirambo, Basiru Enatu yatangaje impamvu zitangaje akunda gukora akazi akaba akarambyemo bingana bityo. Uyu mugabo wo mu gihugu cya Uganda avuga ko nk’uko abakora mu ma banki, abanyamakuru n’abandi bakora akazi kabo kinyamwuga bagakunze, ari ko nabo bakunda akazi kabo. Basil Enatu w’imyaka 57 amaze imyaka 32 akora mu nzu ibikwamo imirambo mbere y’uko itunganywa ngo ishyingurwe. Ni umwe muri bake bishimiye aka kazi kandi ntagire n’ikibi akabonamo, cyane ko ngo yanagahitamo aramutse ahitishijwemo mu mirimo yose. Uyu mubyeyi w’abahungu 10 n’abakobwa…
SOMA INKURUYear: 2019
Ruhango: Nyuma y’amezi umunani nibwo hamenyekanye urupfu rwa Nyirahabineza
Umugore witwa Nyirahabineza Jacqueline wo mu Kagari ka Nyamagana, Umudugudu wa Nyabihanga Akarere ka Ruhango, intara y’Amajyepfo, amaze amezi 8 yishwe n’umugabo we witwa Ndikumana Celestin wahise amushyingura mu nzu babanagamo ntibyahita bimenyekana. Amakuru Kigali Today abitangaza,uyu Ndikumana Celestin yiyemerera ko amaze amezi umunani yishe n’umugore we amushyingura mu nzu babanagamo aho ngo yabwiraga uwamubazaga iby’umugore we ko yahukanye. Amakuru y’urupfu rwa Nyirahabineza yatanzwe n’uwakodeshaga amazu ye na Ndikumana Celestin, umurambo we uhita utabururwa ujyanwa ku bitaro kugira ngo hamenyekane iby’urupfu rwe. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Velens, yavuze ko…
SOMA INKURUYongeye kugirirwa icyizere na FIFA
Umugabo ukomoka mu Busuwisi umaze kumenyekana cyane ku isi, by’umwihariko muri ruhago Gianni Infantino yatorewe bwa kabiri kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru ku isi “FIFA”, aya matora yabereye mu nama ngarukamwaka i Paris mu Bufaransa, nyuma yo kwiyamamaza nk’umukandida rukumbi, iyi manda ya kabiri ikaba izarangira mu mwaka wa 2023. Kongera gutorwa kwa Gianni Infantino byagaragaje ko ashyigikiwe cyane, aho abanyamuryango ba FIFA bose uko ari 211 nta wundi mukandida wagaragayemo. Mu ijambo rye, Infantino wari umaze gutorwa yagarutse ku mubano wamuranze muri manda ye ya mbere ugereranyije n’abo yasimbuye. Ati…
SOMA INKURUUbushyamire bw’abasirikare n’abaturage muri Sudani bwakajije umurego
Nibura abantu 60 nibo bamaze kugwa mu mvururu zishyamiranyije abigaragambya b’abasivile n’igisirikare aho abagera kuri 300 bakomeretse nkuko Ihuriro ry’Abaganga muri iki gihugu ryabitangaje. Aba bapfuye nyuma y’aho igisirikare cyinjiriye mu nkambi irimo abigaragambya bavuga ko baharanira demokarasi. Umubare w’abapfuye wiyongereye mu minsi ibiri ishize y’imvururu zatangiye ubwo Akanama ka Gisirikare kari ku butegetsi karwanaga n’abigaragambya. Amashusho yakwirakwiye agaragaza umwotsi ubwo ingabo zageragezaga gutatanya abigaragambya mu Mujyi wa Khartoum. Abigaragambya basabye aka kanama kari ku butegetsi mu nzibacyuho kuva Perezida Omar al-Bashir yahirikwa muri Mata, ko abasivili aribo bayobora igihugu…
SOMA INKURUYatawe muri yombi nyuma yo gusambanya nyina
Umusore w’imyaka 28 wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya nyina w’imyaka 50, nyuma yo kumuturuka inyuma avuye mu kabari yarangiza akamusambanyiriza mu gihugu. Uyu musore utavuzwe amazina,yari mu muhanda nijoro abona umugore atazi kandi ari nyina umubyara ahita ashaka uko yamufata ku ngufu,amuturuka inyuma amukurura amujyana kure y’umuhanda niko kumusambanya ku ngufu. Polisi yo mu Burasirazuba bwa Cape yagize iti “Uwakorewe icyaha yumvise imirindi y’umuntu inyuma ye.Yakomeje kugenda hanyuma wa muntu amuturuka inyuma aramufata.Yajyanwe kure y’umuhanda hanyuma umugizi wa nabi aramusambanya.Umugizi wa nabi yamutwariye inkweto…
SOMA INKURUIcyo Abayisilamu bo mu Rwanda basabwe nyuma y’igisibo
Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Kamena 2019, nibwo Abayisilamu bo hirya no hino ku Isi basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan (Eid El Fitr), n’abo mu Rwanda ntibasigaye, aho umuhango wo gusoza ukwezi gutagatifu wabereye mu Karere ka Nyarugenge kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umuhango utitabiriwe nk’uko byari bisanzwe mu myaka yatambutse, bitewe n’imvura yazindutse ikabangamira bamwe bagombaga kwitabira iri sengesho nti babashe kujyayo, aho ugereranyije n’umubare wari usanzwe witabira uyu munsi, wagabanutse ku buryo bugaragara. Igisibo ni rimwe mahame atanu y’iri dini, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro,…
SOMA INKURUEbola ikomeje gukaza umurego muri Congo Kinshasa
Nubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “ OMS”, riherutse gutangaza ko imbaraga zo guhangana n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zakomwe mu nkokora n’intambara z’imitwe yitwaje intwaro, ebola ikomeje kwivugana abatari bake, kuko Minisiteri y’Ubuzima y’iki gihugu yatangaje ko abaturage bamaze gufatwa n’icyorezo cya Ebola basaga 2000 kuva cyatangira kugaragara muri iki gihugu mu Ukwakira mu mwaka wa 2018. Imibare yashyizwe ahagaragara n’iyi Minisiteri kuri uyu wa Mbere igaragaza ko abantu 2008 aribo bamaze kugaragaza ibimenyetso bya Ebola, muri bo 1914 nibo byemejwe ko bayirwaye mu…
SOMA INKURUIrushanwa “Ikibazo cy’umunsi” rirarimbanyije
Ni ku nshuro ya kabiri irushanwa rizwi nk’ikibazo cy’umunsi risozwa ritegurwa na Giramahoro Troupe ku bufatanye na Slella pub +, aho rihemba batanu ba mbere mu baryitabiriye bagera kuri 15, bahuzwa n’urubuga rwa watsapp rw’abakunzi n’abakiriya b’akabari gaherereye i Nyamirambo kazwi nka Stella pub+. Iki gikorwa cyo guhemba abatsinze amarushanwa y’ikibazo cy’umunsi ku nshuro ya kabiri cyabaye kuwa 31 Gicurasi 2019, kuri Stella pub+, i Nyamirambo ku isaha ya saa tanu z’ijoro, abayatsinze akaba ari Tonton Leonce, Nemeye, Marrie Jeanne, Léonie na Assuerus. Nyuma yo guhabwa agashimwe, aba batanu ba…
SOMA INKURUNyuma yo gukora agashya hari icyo yatangaje
Umugore witwa Kinsey Wolanski waraye ukoze agashya ubwo yinjiraga mu kibuga ku mukino wa nyuma wa Champions League, Liverpool yatsinzemo Tottenham ibitego 2-0,yavuze ko umusore ukiri muto witwa Harry Winks ariwe wamurangariye cyane kurusha abandi bakinnyi. Abinyujije kuri Instagram,Kinsey yashyizeho ifoto ari gukurwa mu kibuga umukinnyi Harry Winks yamuhanze amaso arangije arabaza ati “Ese narangaje cyane uyu nimero umunani” ?. Kinsey Wolanski yavuze ko ubwo yinjiraga mu kibuga umukino uri kuba yagerageje kuraranganya amaso mu bakinnyi akabona Harry Winks ariwe wamugiriye irari cyane. Uyu Kinsey Wolanski yinjiye mu kibuga yambaye…
SOMA INKURUAtletico yikomye FC Barcelona bikomeye
Ikipe ya Atletico Madrid yavuze ko igiye kujyana mu nkiko FC Barcelona kubera ubugome yayikoreye igatangira kuganiriza Antoine Griezmann mu Ugushyingo umwaka ushize bigatuma atabasha kwitwara neza. Atletico yavuze ko ifite ibihamya bifatika ko FC Barcelona yaganirije bwa mbere Antoine Griezmann mu mpera z’umwaka ushize kandi bitemewe,bituma asubira inyuma ndetse ikipe ntiyongera kwitwara neza kandi ari mu bakinnyi yagenderagaho. Atletico Madrid yavuze ko kuba Griezmann yarasezeye mu ikipe mu kwezi gushize bitabatunguye kuko ngo bamenye hakiri kare amakuru y’uko yaganiraga mu ibanga na FC Barcelona. Griezmann ntabwo yitwaye neza muri…
SOMA INKURU