Uko amarushanwa y’igikombe cya Afurika 2019 ahagaze

Imikino isoza amatsinda C na D mu gikombe cya Afurika gikomeje kubera mu Misiri, yongeye kugaragaza ko amakipe yo mu Burabu akomeye mu gihe ayo muri Afurika y’Uburasirazuba akomeje kugayika. Maroc na Algérie zazamutse ziyoboye amakipe yombi mu gihe Tanzania na Kenya zombi zatsinzwe ibitego ibitego 3-0 muri iyi mikino yabaye kuri uyu wa Mbere. Mu itsinda C, Maroc yasoje imikino yayo idatakaje inota na rimwe, ni nyuma y’uko itsinze Afurika y’Epfo igitego 1-0 cyabonetse mu minota ya nyuma y’umukino gitsinzwe na Mbark Boussoufa. Undi mukino wabaye muri iri tsinda,…

SOMA INKURU

Perezida Kagame na Madamu muri Botswana

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2019, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana, ku butumire bwa Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi. Aba bakuru b’ibihugu byombi baherukaga guhura muri Mutarama uyu mwaka wa 2019, ubwo bombi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku bukungu “World Economic Forum”, i Davos mu Busuwisi. Aba bakuru b’ibihugu bombi kandi bazagirana ibiganiro ndetse baganire n’itangazamakuru. Biteganyijwe ko kuri uyu mugoroba Perezida Kagame na Madamu bakirwa ku meza na Perezida wa Botswana. Mu ruzinduko rwe muri Botswana, Perezida Kagame na…

SOMA INKURU

Nyuma yo gutandukana na Simba haranugwanugwa ikipe agiye kwerecyezamo

Umunyarwanda Haruna Niyonzima wari umaze imyaka 2 akinira ikipe ya Simba yo mu gihugu cya Tanzania yamaze kuyivamo nyuma y’aho atabashije kumvikana nayo ku byerekeye kongera amasezerano mashya. Haruna Niyonzima usanzwe ai kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda  Amavubi,yamaze gutandukana na Simba SC yafashije gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona byikurikiranya ndetse ayigeza no muri ¼ cya CAF Champions League basezerewemo na TP Mazembe yabatsinze ibitego 4-1 mu mikino yombi. Kuwa 21 Kamena 2017 nibwo Niyonzima yavuye muri Yanga Africans, yerekeza muri mukeba wayo Simba Sports Club, zihuriye mu mujyi wa Dar…

SOMA INKURU

Madagascar: Mu birori by’ubwingege 16 bahaburiye ubuzima

Mu muhango wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 26 Kamena 2019 mu murwa mukuru Antananarivo, mu i isabukuru y’imyaka 59 Madagascar imaze ibonye ubwigenge, ibirori byabereye muri Mahamasina Municipal Stadium, abantu 16 bapfuye abandi barakomereka ubwo bageragezaga gusohoka muri Stade muri ibi birori bazize umubyigano. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko ubwo akarasisi karangiraga abantu batangiye kwisohokera kuko imiryango yari ifunze, ariko mu gihe basohokaga polisi yihutira kuyifunga byatumye hahita habaho umuvundo waje no gutuma bamwe bahasiga ubuzima abandi bagakomereka. Perezida w’igihugu cya Madagascar, Andry Rajoelina, yasuye abakomerekeye muri uwo…

SOMA INKURU

Bari bijejwe gucyura amadolali birangira babuze n’ayo bashoye

Inama byavugwaga ko yateguwe n’ikigo “Wealth Fitness International” yagombaga kuba kuri uyu wakabiri tariki 25 Kamena 2019 kuri Radisson Blu hotel, aho abiyandikishije bizezwaga gutahana amadolari ya Amerika 197 ni ukuvuga amafaranga asaga ibihumbi ijana na mirongo itatu (130,000frs), maze  byitabirwa na benshi, ubwo bahageraga, basanze ari ukubanza kwishyura ku batari barabikoze, ibintu nabyo byabanje guteza impaka ndetse umubare munini ubanza guhagarara wabuze uko ubyifatamo, byarangiye iyo nama ihagaritswe n’inzego z’umutekano kubera rwaserera yari itangiye kuhaboneka. Umubare munini w’abantu bari bitabiriye iriya nama yavugwaga ko ari iyo kubahugura ku bijyanye…

SOMA INKURU

Imbabazi zasabwe n’abakinnyi ba Congo Kinshasa zihatse iki?

Nyuma y’aho kuwa gatandatu w’icyumweru gishize batsinzwe biturutse ku burangare, Kapiteni w’ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , Youssuf Mulumbu, utarakinnye mu mukino batsinzwemo na Chancel Mbemba wari kapiteni muri uyu mukino, bombi bifashe amashusho akubiyemo ubutumwa bwo gusaba imbabazi, babinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, nyuma yo kwitwara nabi mu mukino wa mbere w’Igikombe cya Afurika batsinzwe na Uganda ibitego 2-0. Mu aya mashusho y’iminota ibiri n’amasegonda 20, aba bakinnyi bombi bari kumwe na bagenzi babo ndetse n’abatoza bayobowe na Florent Ibenge, basabye imbabazi, aho kapiteni w’ikipe yavuze…

SOMA INKURU

Agatotsi hagati ya MINISANTE na Kiliziya Gatolika

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yasabye Abasenateri n’Abadepite kugirana ibiganiro na Kiriziya Gaturika igahindura imyumvire yo kubuza amwe mu mavuriro agengwa nayo, gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, Minisitiri Gashumba yatanze urugero rw’amabaruwa abiri Abashumba ba Diyoseze ya Cyangugu ni iya Ruhengeri bandikiye bamwe mu bayobozi b’ibitaro avuguruza gahunda ya Leta yo kuboneza urubyaro, cyane ko yabategekaga gusubiza inkunga yose yatanzwe igendanye no kuboneza urubyaro. Yagize ati “Natunguwe ku itariki ya 2 z’ ukwa Kane, ndetse no ku itariki ya 11 z’ ukwa 3, no kubona amabaruwa abiri, imwe yanditswe n’…

SOMA INKURU

Imiterere y’imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda

U Rwanda ruzakira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 42 guhera tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2019, aho Rayon Sports, APR FC na Mukura Victory Sports ziri mu makipe 16 azaryitabira, iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu 12 byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati, riterwa inkunga na Perezida Kagame guhera mu mwaka wa 2002, aho ashyiramo inkunga y’ibihumbi 60 by’amadolari agabanywa amakipe atatu ya mbere. Dore uko amatsinda y’uburyo amakipe azahura muri iri rushanwa ateye. Uko amakipe agabanyije mu matsinda Itsinda A: Rayon…

SOMA INKURU

USA yari yiyemeje guhangana na Iran birangira yisubiye

Nyuma y’aho kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2019 igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyahanuye indege nto izwi nka drone ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari yavogereye ikirere cyayo, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yari yafashe umwanzuro wo kugaba ibitero bya gisirikare kuri Iran nyuma aza kwisubiraho. Ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko icyo gikorwa cyarakaje cyane ubutegetsi bwa Amerika, Perezida Trump afata umwanzuro wo kugaba ibitero kuri Iran. Aljazeera yatangaje ko nyuma yo gufata umwanzuro wo gutera Iran, ubwato n’indege by’intambara bya…

SOMA INKURU

U Rwanda rukomeje gushyira imbagaraga mu gukumira icuruzwa ry’abantu

Ku munsi wa mbere w’amahugurwa yahuje abayobozi ba RIB bo mu Turere twose uko ari 30 iri kubera mu Bugesera, Umuyobozi muri RIB ushinzwe gukurirana ibyaha bikomeye mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Jean Marie Vianney Twagirayezu  yatangaje ko gucuruza abantu ari icyaha kigomba gukurikiranwa cyane ko ari ikibazo kimaze igihe kandi ntaho cyasize ku isi akaba ari muri urwo rwego bagiye kongererwa ubumenyi bubafasha gukurikirana no gufata abakekwaho gucuruza abantu. Avuga ko kimwe mu bituma buriya bucuruzi bugira ubukana bwihariye ari uko butesha agaciro ikiremwamuntu kandi bukaba bwambukiranya imipaka. Bituma…

SOMA INKURU