Rayon Sports itangiye neza irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, abakinnyi bavuye muri APR FC bari bafite imbaraga z’abafana babakomeraga amashyi y’urufaya kuri buri gikorwa bakoze mu kibuga, nyamara ntiyahabwaga amahirwe bitewe n’uko yakinaga n’ikipe y’ikigugu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Africa. Mu minota ibanza, umukino warimo imbaraga nyinshi n’isyka, Iranzi Jean Claude wavuye muri APR FC akajya muri Rayon Sports yacometse umupira mwiza, Jules Ulimwengu atazuyaje ahita awushyira mu nshundura biba 1-0. TP Mazembe yagerageje gushakisha uburyo bwo kwishyura igitego ariko Heve Rugwiro na we wavuye…
SOMA INKURUYear: 2019
Umukobwa wahize abandi mu bunini muri Kenya
Irushanwa ryitabiriwe n’abakobwa bafite ibiro birenga 100, ufite ibiro byinshi muri bo afite ibiro 145, akaba ari Tracy Nduati w’imyaka 30 y’amavuko, wahigitse abakobwa 22 yambikwa ikamba ry’umukobwa munini mu gihugu cya Kenya. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Tracy yavuze ko ikamba yambitswe ryatumye yongera kwigirira icyizere kuko sosiyete abarizwamo imuryanira inzara Yagize ati “Nta na rimwe nigeze ntekereza ko ubunini bwanjye bushobora kumpesha ikamba, kuko nagiye nnyegwa ndetse nkasekwa mu ruhame kubera ukuntu ngaragara”. Yashimangiye ko iri kamba ryamuteye kwigirira icyizere cyane, ndetse ko atekereza ko ari n’ubutumwa ku…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka itatu hamenyekanye ko yasambanyije umunyeshuri
Umukobwa wo mu Murenge wa Mugunga, mu karere ka Gakenke, ashinja umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Akagari kumufata ku ngufu ubwo yari agiye kumusaba icyangombwa. Uwo mukobwa uvuga ko amaze imyaka igera kuri itatu asambanyijwe n’uriya muyobozi, ubu afite umwana w’umwaka n’amezi icyenda, avuga ko ubwo yigaga mu ishuri ry’imyuga kuri Janja, yaje mu kagari atuyemo kwaka ibyangombwa bijyanye n’icyiciro cy’ubudehe, umuyobozi amubwira ko ajya kubifata iwe. Ngo uwo mukobwa akigerayo, uwo muyobozi yamuhaye karibu mu nzu umukobwa yanga kwinjira, amubwira ko ibyo byangombwa abimuzanira hanze. Ngo uwo muyobozi yakomeje kumuhata…
SOMA INKURUMu gihugu cy’abaturanyi Ebola ikomeje koreka imbaga
Kuwa Kane w’iki Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2019, ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagaragaje ko icyorezo cya ebola cyagaragaye ku bantu 2,382, muri bo 1606 bakaba cyaramaze kubahitana. Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko mu mezi 11 muri iki gihugu hagaragaye icyorezo cya Ebola, kimaze guhitana abantu 1600 ndetse ubu kigaragara hafi y’umupaka wa Uganda. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabwiye ibiro ntangazamakuru bya AFP, ko umurwayi wagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara mu gace ka Ariwara mu Ntara ya Ituri…
SOMA INKURUGutungurana gukomeye mu marushanwa y’Igikombe cy’Afurika 2019
Muri uyu mwaka wa 2019 mu marushanwa y’Igikombe cya Afurika ari kubera mu Misiri hakomeje kuberamo ugutungurana kudasanzwe, aho amakipe yabarwaga nk’akomeye ndetse azakomeza muri ¼ bitagoranye, akomeje gusezererwa, aho nyuma ya Maroc yakuwemo na Bénin, Cameroun ifite irushanwa riheruka yasezerewe na Nigeria, mu gihe Misiri iri mu rugo yakuwemo na Afurika y’Epfo mu mikino ya 1/8 yabaye kuri uyu wa Gatandatu. Afurika y’Epfo yazamutse mu matsinda idahabwa amahirwe menshi dore ko yatsinzwe na Côte d’Ivoire na Maroc, gusa yaraye ibabaje ibihumbi 70 by’Abanyamisiri bari kuri Stade Mpuzamahanga ya Cairo,…
SOMA INKURUIkarita y’umutuku yahawe yayifashe nk’akarengane gakomeye
Ubwo Chile yahanganaga na Argentina mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3 wa Copa America 2019, Lionel Messi yashwanye na Garry Medel ubwo yashakaga kwinjira mu rubuga rw’amahina, bombi bahita berekwa amakarita y’umutuku ku munota wa 37, Lionel Messi wa Argentina yabifashe nk’akarengane akorewe bimutera gushwana n’abasifuzi ndetse no kwivumbura. Medel yakandagiwe na Messi ubwo yageragezaga kugarura umupira mu kibuga,biramurakaza niko guhita ahindukirana kapiteni wa Argentina batangira guhangana. Iyi ni ikarita ya kabiri y’umutuku Messi abonye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru kuko iya mbere yayihawe ku mukino we wa mbere yakiniye Argentina…
SOMA INKURUEAC ikomeje kugira ikibazo cy’ubushobozi buke
Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, buri mu ihurizo ryo kubona amafaranga yo gukora bimwe mu bikorwa aho guhemba abakozi babwo umushahara wa Kamena uyu mwaka byatinze. Ibi bibazo ngo biterwa n’abanyamuryango badatanga umusanzu uko bikwiye bigatuma gahunda zitandukanye zidakorwa neza. Hari amakuru ava muri uyu muryango avuga ko bamwe mu bakozi ba EAC, basigaye bikora ku mufuka kugira ngo bagurire lisansi abayobozi. Ikinyamakuru The East African cyavuze ko mu ngengo y’imari 2018/2019, harimo ibirarane bingana na miliyoni 100 z’amadorali. Umwe mu bakozi ba EAC yagize ati “Habayeho gukererwa kwishyura…
SOMA INKURUUrugamba abaremewe n’Ibitaro bya Kacyiru basabwe kurwana
Mu muhango wo kuremera imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itishoboye yo mu Kagali ka Bitare, Umurenge wa Ngera, mu Karere ka Nyaruguru, igikorwa cyakozwe n’abakozi b’ibitaro bya Kacyiru, Umuyobozi w’ibitaro bya Kacyiru CP Dr Daniel Nyamwasa yamenyesheje abawitabiriye ko urugamba rw’amasasu rwarangiye, ko urusigaye ari ukwibohora ubukene, imirire mibi n’igwingira ryibasira abana, yanemeje ko bishoboka. CP Dr Nyamwasa yavuze ko iki gikorwa ari umuhigo ngarukamwaka w’abakozi b’ibitaro bya Kacyiru wo gushyigikira Perezida Kagame muri gahunda yo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. CP Dr Nyamwasa…
SOMA INKURUAbanyeshuri bakoze indege barateganya gusura u Rwanda bayijemo
Indege yakozwe n’ingimbi n’abangavu bo muri Afurika y’Epfo iri gukora urugendo rwo kuva mu mujyi wa Cape Town muri iki gihugu yerekeza i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri ndetse yamaze guhagarara bwa mbere muri Namibia mu rugendo rwayo nta kibazo igize. Bavuga ko bizabafata ibyumweru bitandatu mu kurangiza urwo rugendo rwa kilometero 12000 rwerekeza mu Misiri. Iyo ndege y’ibyicaro bine yo mu bwoko bwa Sling 4 yateranyijwe n’itsinda ry’abanyeshuri 20 bakomoka mu miryango y’amikoro atandukanye. Megan Werner w’imyaka 17 y’amavuko ari na we mupilote w’iyi ndege, yagize ati: “Intego…
SOMA INKURUIran ikomeje kwereka USA ko nta bwoba ifite
Ejo hashize kuwa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019 mu biro ntaramakuru bya Iran, humvikanye Mojtaba Zolnour, umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe umutekano n’ububanyi n’amahanga yatangaje ko Amerika iramutse ibagabyeho ibitero, mu minota 30 baba basenye Israel. Yagize ati “Amerika iramutse itugabyeho ibitero, igice cy’isaha kirahagije ngo yibagirane.” Aya magambo yatangajwe nyuma y’aho ibihugu byombi birebana ay’ingwe, ndetse mu kwezi gushize Perezida wa Amerika, Donald Trump yari yatanze itregeko ryo kugaba ibitero kuri Iran aza kwisubiraho ku munota wa nyuma. Umwanzuro wa Trump watewe n’indege nto ya Amerika…
SOMA INKURU