Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Mata 2019, nyuma y’umunsi umwe mu Rwanda hatangijwe icyunamo cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Perezida Paul Kagame yatangaje ko intambara atari ikintu cyakabaye cyihutirwa, ku buryo akenshi n’ikoreshwa ry’ijambo intambara rikwiye kwitonderwa kuko iyo utekereje icyo rivuze ku buzima n’ibindi bintu bihatakarira, atari ikintu cya mbere, cya kabiri cyangwa cya gatatu gikenewe. Ibi Perezida Kagame akaba yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru
Perezida Kagame yavuze ku bagiye bagerageza guhungabanya umutekano yemeza ko baba bagerageza gusembura u Rwanda bibeshya ko bazabyungukiramo birengegiza ibibazo igihugu cyabo gifite.
Ati “Umuntu ashobora kugusembura ngo arebe ko mwamera kimwe. Igihugu gishobora kugusembura kugira ngo gihishe ibibazo gifite, ngo nibibaho mwese mumere kimwe. Twanze gushotorwa dukomeza kuvugana n’abantu ku buryo tuzakemura ibibazo umunsi cyambutse umupaka wacu, ntabwo twe dutekereza kuwambuka. Kubera ko intambara igomba kuba iri hagati y’abantu barenze umwe, ntabwo warwana nawe ubwawe […] Ibyo navuze byose biri muri icyo gitekerezo ko abantu batekereza kuzana intambara ku Rwanda, narababwiye nti bagomba no kumenya ibibazo bibategereje nibabikora.”
Perezida yavuze ku bantu batekereza intambara ku Rwanda bari mu Burayi, Amerika, Afurika cyangwa mu bihugu by’abaturanyi, bananiwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo. Ati “Muzabumva bavuga intambara ndetse no muri icyo kibazo cya Nyungwe, nukurikirana uzabona ku mbuga nkoranyambaga abantu bishima uburyo ngo bafashe ibice bimwe by’igihugu, ntekereza ko ibyo aba ari ibihita, abo bantu ntabwo bazi ibyo bavuga.”
NIYONZIMA Theogene