Yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 nyuma y’amarangamutima y’abatari bake


Nshuti Muheto Divine niwe wambitswe ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2022 mu gicuku cyo kuri uyu wa gatandatu gishyira kuri iki Cyumweru tariki 20 Werurwe, akaba asimbuye Ingabire Grace.

Amafoto yo mu bihe bitandukanye ya Nshuti #Muheto Divine wegukanye ikamba  rya Miss Rwanda 2022 - YEGOB

Uyu mukobwa w’imyaka 18 yitabiriye Miss Rwanda yinjiriye ku itike y’Intara y’Iburengerazuba aho yanyuze mu ijonjora ryabereye mu Karere ka Rubavu ku wa 30 Mutarama 2022.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu rukerera rwo kuri Cyumweru tariki 20 Werurwe 2022 amaze gutorwa, Muheto Divine yavuze ko yishimiye kwegukana ikamba rya Miss Rwanda kuko ari ibintu yarose kuva cyera.

Ati “Ni ibintu bikomeye nari narifuje. Muri make ni ibyishimo mfite, ndanyuzwe.”

Muheto wanegukanye ikamba rya Nyampinga wakunzwe na benshi (Miss Popularity) yakomeje agira ati “Ibanga mu by’ukuri ni ugukora cyane ubundi ukiragiza Imana, byose ni ubuntu bw’Imana n’umugisha uzamo.”

Miss Muheto Divine yavuze ko kuva yatangira urugendo rwo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, yari afite icyizere giturutse ku kuba abantu benshi bari bamushyigikiye by’umwihariko ababyeyi be.

Ati “Igihe natangiriye urugendo nari mfite icyizere, icyizere nicyo cyatumye njya mu marushanwa.”

Nyirasenge wa Nshuti Divine Muheto yagize ati “Twanezerewe cyane kuko kugira ngo wegukane ikamba mu bana bangana kuriya ntabwo byoroshye. Ni ibintu by’igiciro cyane byasabye ubuhanga, ubwenge n’ubushishozi.”

Mu mwaka agiye kumara yambaye ikamba rya Miss Rwanda 2022, Muheto Divine avuga ko azafatanya na Rwanda Inspiration Back Up mu gushyira mu bikorwa umushinga we n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Umushinga we ugamije gushishikariza urubyiruko kwiga kwizigama kuva mu buto, yawise ‘Igiceri Youth Program’. Ateganya kuwushyira mu bikorwa binyuze mu bukangurambaga azakorera mu bigo by’amashuri, akazanifashisha ibinyamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Muheto yatoranyijwe nk’uhiga abandi 19 uburanga, ubwenge n’umuco. Yabaye Nyampinga wa 12 watowe mu mateka y’iri rushanwa ku butaka bw’u Rwanda.

Miss Muheto yahembwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai Venue yatanzwe na Hyundai Rwanda. Buri kwezi azajya ahabwa umushahara wa 800 000 Frw mu mwaka wose azamarana ikamba.

Mu bindi yemerewe harimo inkunga izatangwa na Africa Improved Foods mu gushyira mu bikorwa umushinga we. We na begenzi be icumi bageze mu cyiciro cya nyuma beremewe buruse na Kaminuza ya Kigali.

Muheto Divine Muheto Divine ni mwene Muheto Francis uyobora Polisi mu Majyaruguru. Yasoje amashuri yisumbuye muri Fawe Girls Gahini i Kayonza mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.