Kuri uyu wa mbere tariki 29 Mata 2019, mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego bafatanya mu gukumira no kugenza ibyaha, hamuritswe raporo igaragaza ko ibyaha 10 byaje ku isonga kuva muri Mata 2018 kugeza muri Werurwe 2019, byihariye hejuru ya 73% y’ibindi byaha muri rusange. Muri ibyo byaha harimo gukubita no gukomeretsa, ubujura bworoheje, ibiyobyabwenge, gusambanya abana, ubujura buciye icyuho n’ibindi. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenza ibyaha muri RIB, Twagirayezu Jean Marie yavuze ko ibindi byaha byagaragaye cyane ari ibishingiye ku ihohoterwa, aho kuva Mata 2018 kugeza…
SOMA INKURUMonth: April 2019
Uwahatanaga na Tshisekedi mu matora aramushinja gusesagura
Fayulu Martin wiyamamaje mu matora aherutse kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. agatsindwa akaba umwe mu bayobozi b’ihuriro ry’amashyaka ryiswe Lamuka, yatangaje ko ingengo y’imari yakabaye ikoreshwa umwaka wose, perezida Tshisekedi amaze kuyikoresha mu minsi ijana gusa, akaba yashimangiye ko atiyumvisha uburyo igihugu kimara amezi atatu kitagira Minisitiri w’Intebe na Guverinoma, nkuko Radiookapi yabitangaje. Ubwo yari mu nama i Kinshasa kuri iki Cyumweru yagize ati “Nagarutse, ubu tugiye gusaba umuvandimwe Etienne Tshisekedi kwegura. Hashize iminsi 94 nta Minisitiri w’Intebe , ibyo bisobanuye ko ntacyo dufite hano muri Repubulika Demokarasi…
SOMA INKURUAbapolisi b’u Rwanda bakomeje gusimburana mu butumwa bw’amahoro
Nyuma y’igihe cy’umwaka, ahagana Saa 11h35 tariki 29 Mata 2019, nibwo itsinda ry’abapolisi 160 b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bayobowe na ACP Emmanuel Karasi bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, batwawe n’indege ya RwandAir. Aba bapolisi basimburanye n’abandi 160 bagiyeyo mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Mata nabo bazamarayo umwaka. ACP Karasi yavuze ko mu kazi bakoraga harimo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu ariko cyane cyane uw’impunzi. Ati “Muri uko kurinda abaturage harimo ibikorwa bitandukanye nko kurinda inkambi batuyemo, gucunga umutekano no kurinda abakozi…
SOMA INKURUBobi Wine akomeje gukurikiranwa
Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Mata 2019 nibwo Bobi Wine yasabiwe gufungwa by’agateganyo nyuma y’uko yari yasabwe kwitaba ubushinjacyaha. Arashinjwa gukoresha inama mu buryo butemewe no guteza imvururu. Bobi Wine ubusanzwe witwa Kyagulanyi Ssentamu yashinjwe gutegura inama mu buryo butemewe n’amategeko no guteza imvururu zabaye kuya 11 Nyakanga 2018, ubwo abashyigikiye uyu muhanzi wabaye umunyapolitiki bigabizaga imihanda bamagana itegeko rishya ryo gusoresha abakoresha imbuga nkoranyambaga ryari rishyizweho muri Uganda. Chimpreports yanditse ko Bobi Wine atabashije gusobanura neza ibyabaye, urukiko rwanzura ko afungirwa muri gereza ya Luzira, kugeza ku…
SOMA INKURUPadiri wari umaze imyaka 45 mu murimo,yapfuye
Padiri wari umaze igihe kinini mu murimo wo kwiha Imana Protais Safi w’imyaka 71 yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2019, mu gitondo nk’uko itangazo ryasohowe na Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda ribigaragaza, akaba nta burwayi buzwi yari asanzwe afite, akaba yakoraga umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Kacyiru, Arikidiyosezi ya Kigali . Padiri Safi Yakoreye umurimo we mu maparuwasi ya Nyamirambo na Rutongo nyuma ajya kwigisha abazaba abapadiri mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda, aho yahamaze imyaka isaga 25 yigisha ibyerekeranye n’inyigisho nyobobokamana mu by’ikenurabushyo, Gatigisimu n’ikigereki.…
SOMA INKURUPolisi ntiyasigaye mu bikorwa byo gutanga amaraso
Igikorwa cyo gutanga amaraso angana na mililitiro 44,550 mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga Amaraso, cyabaye kuwa Gatandatu, tariki 27 Mata 2019, nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi, kikaba cyarateguwe na Polisi ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kikaba cyaritabiriwe n’abapolisi basaga 100 . Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe gutanga Amaraso Dr Muyombo Thomas, yashimiye abapolisi bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ari benshi. Ati “Abapolisi baba abakorera Kacyiru, mu ntara no ku bigo by’amashuri bitabira cyane igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake turabashimira ubu bwitange kuko bidufasha gutabara ubuzima bw’imbaga y’abantu ikeneye kongererwa…
SOMA INKURUIgenzura ku mavuriro yigenga akozeho menshi
Igenzura rimaze iminsi rikorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima harebwa uburyo amavuriro yigenga yubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga urwego rw’ubuzima mu Rwanda, hamaze gufungwa abantu 10 barimo abayobozi n’abaganga bakuru bo mu mavuriro akorera mu Ntara y’Amajyepfo bakekwaho gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano mu gihe mu Mujyi wa Kigali amavuriro 15 yafunzwe by’agateganyo. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rutangaza ko hamaze gutabwa muri yombi abantu 10 barimo abayobozi n’abaganga bakuru bo mu bitaro biri ku rwego rwa Clinic n’Umuyobozi ushinzwe Imyitwarire mu Ishuri ry’Ubumenyi rya Byimana riri mu…
SOMA INKURUAmarangamutima akomeye ya Maddy ku mubyeyi we
Umuhanzi Meddy ubusanzwe witwa Ngabo Medard Jobert yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ataka umubyeyi we yongera kugaragaza ko amukunda byihariye. Ati “ Mama arihangana, ariyoroshya, agira urukundo, ntajya agira inzigo. Iteka icyo ahora yifuza ni uko wamwemerera akagukundwakaza, gusubiza ubutumwa bugufi yandika, kumwitaba igihe ahamagaye.” Meddy yahishuye ko uyu mubyeyi we aba ku rubuga rwa Instagram ariko yamuhishe amazina akoresha, ati “Aba kuri Instagram ariko ntabwo yambwira amazina akoresha. Ashobora kuba atekereza ko nzamuboloka, ndetse agiye kubona ibi nanditse ahite anyandikira ko yabibonye. Ndagukunda mama.” Meddy afata nyina nk’umugore…
SOMA INKURUAmag yashimiye Nyirabukwe
Umugore w’umuraperi Amag The Black uzwi nk’ Uwase yagize isabukuru y’amavuko yavutse tariki 24 Mata, umugabo we akaba yaboneyeho umwanya wo gutangaza ko amutegurira ibirori, ndetse akaba ashimira Nyirabukwe wamureze neza. Ama G abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amagambo n’ifoto ari kumwe n’umugore amwifuriza kugira isabukuru nziza, ndetse akaba yaranatangaje ko mu gihe amaranye n’umugore we yamubonanye imico myiza n’uburere buboneye. Ati “Mabukwe azi kurera, yigishije umugore wange kubaha n’ibindi byinshi ntabasha kurondora icyo namubwira kuri uyu munsi ni uko yakomeze gutera intambwe ijya imbere.” Kuri uyu munsi mukuru…
SOMA INKURURutahizamu ukomeye muri Brasil yasanzwe yapfuye
Rutahizamu wakinanye n’ibyamamare bitandukanye birimo Romario, akaba yarahoze ari umukinnyi ukomeye Valdiram Caetano w’imyaka 36, wakinnye mu makipe 26 mu myaka 17 yamaze akina ruhago muri Brazil,yasanzwe ku muhanda yishwe n’abantu bataramenyekana, ibi bikaba byabaye nyuma y’aho yarekeye umupira w’amaguru yibasiwe n’ubukene bukabije, kuko atagiraga aho kuba akaba yanasanzwe mu muhanda yishwe. Valdiram wamamaye cyane mu ikipe ya Vasco da Gama,yiciwe mu gace ka Santana gaherereye mu mujyi wa Sao Paulo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro byo mu mujyi wa Sao Paolo kugira ngo hasuzumwe…
SOMA INKURU