Umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR”, Yusufu Murangwa, kuri uyu wa Gatanu, yatangaje imibare y’ umusaruro mbumbe w’igihugu wo mu mwaka wa 2018, aho umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku rugero rwa 6%, uw’inganda uzamuka ku rugero rwa 10% naho uwa serivisi uzamuka ku rugero rwa 9%, ibi byatumye uva kuri miliyari 7,597 z’amafaranga y’u Rwanda ugera kuri miliyari 8189.
Umuyobozi wa NISR yashimangiye aho abona izamuka ry’umusaruro rikomoka, ati “izamuka rya 8.6% rishingiye ku musaruro wagiye uboneka uko ibihembwe bikurikirana, aho wazamutse ku rugero rwa 10.4% mu gihembwe cya mbere, 6.8% mu gihembwe cya kabiri na 7.7% mu gihembwe cya gatatu. Mu gihembwe cya kane umusaruro mbumbe wazamutse ku rugero rwa 9.6%.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagize ati “Ngira ngo muzi gahunda ya Made in Rwanda no korohereza ibikorwa bikorerwa mu Rwanda, biragenda rero bitanga umusaruro, umusaruro w’inganda urazamuka cyane, mu gihembwe cya kane mu mwaka wa 2018, urwego rw’inganda rwazamutseho 12%.”
Mu byiciro by’ubukungu umusaruro mbumbe w’igihembwe cya kane wazamutse ku buryo umusaruro w’ubuhinzi wari kuri 4%, uw’inganda wari 12% na serivisi kuri 11%.
NIYONZIMA Theogene