Rusizi: Ku myaka 70 umukecuru yatangaje ko atwite nyamara ari uburwayi


Umukecuru  Mukandutiye Placidia  w’imyaka hafi 70 y’amavuko utuye mu Kagali ka Nyange, mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi byari bimaze iminsi bivugwa ko atwite, uyu mukecuru amaze gutangaza ko abaganga basanze adatwite  ndetse n’inzobere mu buvuzi bw’indwara z’abagore mu bitaro bya Gihundwe zabyemeje.

Uyu mukecuru Mukandutiye akaba yatangaje ko nawe byari byamutunguye kumva ko atwite ku myaka 70. Dr Mutabazi Leon akaba amaze kwemeza ko atari ukuri. Dr yagize ati “Hari hamaze iminsi bivugwa ko hari umukecuru utwite ariko twamusuzumye dusanga adatwite ibindi bibazo yaba afite ni ibyo mu mubiri bisanzwe”.

Dr Mutabazi yasoje asaba abarwayi kujya babaza abaganga igihe bumvishe bafite ibibazo, aho gutangaza amakuru adafite ukuri.

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.