Ihuriro ry’abashumba ba kiliziya gatolika muri Kenya ryahagaritse umupadiri wakoreraga mu gace kitwa Githunguri muri Kiambu, wari umaze igihe kinini asambanya abakobwa b’abanyeshuli, abagore bubatse ndetse yajyaga ategura ibirori by’ubusambanyi mu mahoteli.
Uyu mupadiri utavuzwe amazina yahagaritswe ku murimo we w’ubushumba mu gihe kitazwi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse kuri ibi byaha ashinjwa byo gusambanya abagore mu gace yakoreragamo umurimo.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abasenyeli muri Kenya witwa John Cardinal Njue yamaze kuzuza inzandiko zihagarika uyu mupadiri arangije azohereza I Roma kwa papa.
Uyu mupadiri bivugwa ko akiri muto,yatangiye gukora amahano akimara guhabwa inshingano,aho yinjizaga mu nzu yabagamo abakobwa uko ashatse. Uretse kwinjiza abakobwa akabasambanya,uyu mupadiri yashinjwe ko yajyaga ategura ibirori by’ubusambanyi aho abakobwa banywaga inzoga bakabyina bambaye ubusa, akabasambanya.
Uyu mupadiri yashinjwe ko yigeze gutegura ikirori muri hoteli, abakobwa bacyitabiriye bakarushanwa koga bambaye ubusa.
IHIRWE Chriss