Miss Nimwiza Meghan yahamirije mu ruhame guhindura icyerekezo cy’ubuzim


Miss Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gicurasi 2023 yabatijwe mu mazi menshi mu itorero “Christian Life Assembly”.

Uku guhamya kwakira Yesu n’umukiza mu buzima bwa Miss Nimwiza Meghan byasamiwe hejuru n’abatari bake harimo na Miss mugenzi we Liliane Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2018, aho yagaragaje ko yishimiye intambwe Miss Meghan yateye mu buzima.

Miss Iradukunda mu marangamutima yagize ati “Ndakwishimiye kandi ntewe ishema nawe Meghan wanjye”.

Uyu kimwe n’abandi batandukanye bagaragaje ko bishimiye intambwe yatewe n’uyu mukobwa wamaze guhindura icyerekezo cy’ubuzima bwe nyuma yo kwemera kubatizwa mu mazi menshi.

 

 

 

 

INKURUYA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.