Amajyaruguru: Abagabo 156 bafunzwe bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa


Imibare yo mu myaka ibiri ishize iragaragaza ko mu Ntara y’amajyaruguru hari abagabo 156, bamaze gufungwa bazira gutera abana b’abakobwa inda, mu gihe abakobwa bose hamwe batewe inda ari bato bagera ku 2650 .

Mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze kaza ku isonga n’abana b’abakobwa 724 batewe inda bari munsi y’imyaka 18, bagashyira ubukene mu majwi nk’intandaro yo gusambanywa ari bato.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène, yabwiye RBA ko bafite gahunda yo kubaganya ubukene mu rubyiruko n’ubwo ngo bitazakuraho ibihano by’abatera aba bana inda.

Yagize ati “Mu bituma aba bana baterwa inda harimo ubukene[…] uruganda rwa Sima rugiye gutangira gukorera inaha twemeranyije ko hazakoramo abaturage 3000 biganjemo urubyiruko, bizagabanya ubushomeri bitume icyo bashaka cyose babasha kucyiha.’’

Ababyeyi bo bavuga ko abana b’ubu barangazwa n’ababashukisha amafaranga hamwe n’ubundi buhendabana.

Umwe mu babyeyi ati “Umuntu wese abe ijisho rya mugenzi we, ubonye umugabo ajyanye umwana muri hotel ajye ahita abimenyesha ubuyobozi.’’

Umuyobozi w’Intara y’AMajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko ikibazo cy’abatera abana inda kidakwiye kujenjekerwa.

Avuga ko abagabo bagera ku 156 bamaze gutabwa muri yombi bazira gutera abana inda, hari n’abagiye batera abakobwa inda bakumva ko byamenyekanye bakajya gutura ahandi, ariko ngo aho bajya hose bazafatirwayo.

Ingingo ya 133 ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: gushyira igitsina mu gitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.