Abafite indoto zo kujya gutura muri USA, amarembo bayafunguriwe


Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko itangije visa lottery, izahesha viza abanyamahanga 50,000 mu mwaka wa 2020, bazatoranywa ku bw’amahirwe. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafunguye uburyo buhesha abanyamahanga kuzajya gutura no gukorera muri Amerika mu mwaka wa 2020 buzwi nka “Green card”.

visa ya Green Card

Kwiyandikisha bikorerwa kuri internet, bikaba byaratangiye ku wa 2 Ukwakira 2018, bikazasozwa kuwa 6 Ugushyingo 2018, mu bihugu bifite abaturage bemerewe kugerageza aya mahirwe, harimo n’u Rwanda.

Amabwiriza akurikizwa mu kwiyandikisha muri DV-2020 ni amwe ku bantu bose, gahunda ya ‘Green card’ yatangiye mu myaka 30 ishize hagamijwe guha ikaze abimukira batandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mwaka ushize, Perezida Donald Trump yari yasabye Sena y’igihugu ce ko gahunda ya Green Card yakurwaho nyuma y’aho Umunya-Uzbekistan winjiye muri Amerika agendeye kuri ayo mahirwe, yishe abantu umunani i New York mu Ukuboza 2017.

Yasabaga ko ubwo buryo bwo kwemerera abantu bose amahirwe bwakurwaho, hakemererwa gusa abashobora gutuma Amerika ikomeza kuba igihugu cy’igihangange. Gusa iki cyifuzo cye Sena ntiyaje kucyemera.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.