Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga havugwa amakuru ko Hamisa yarogesheje Diamond kugirango amugurire inzu ndetse n’ibindi bikoresho nyenerwa mu buzima bwe, aho ibi byose byashinjwaga Hamisa na nyina . Kuri uyu wa Mbere Diamond abinyujije kuri Instagram yatangaje ko ari wenyine ndetse ko yifuza umukobwa wamukunda. Muri aya magambo yatangaje yashatse kwerekana ko ari umunyakuri ndetse ko yifuza umukobwa umukunda kuko ari umukene .hano benshi bahise bibaza impamvu yiyise umukene kandi kuri ubu afatwa nk’abahanzi bafite agatubutse bitewe n’ibikorwa amaze kugeraho byose abikesha muzika. HAGENGIMANA Philbert
SOMA INKURUMonth: September 2018
Imisarane idasakaye ishobora gukura bamwe mu bayobozi ku mbehe
Abayobozi b’imirenge n’utugali bo mu Karere ka Nyagatare bahawe ukwezi n’igice ko kuba bakemuye ikibazo cy’imisarane idasakaye cyangwa bakirukanwa ku kazi. Mushabe David Claudian Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko umuyobozi uzarenza kuwa 30 Ukwakira 2018 agifite imisarane itameze neza azirukanwa. Avuga ko buri wese yabigize ibye ukwezi k’Ukwakira kwarangira ibiteza isuku nke mu baturage byarangiye cyane imisarane itubatse neza n’idasakaye.Ati “Ukwezi kwa cumi iyi misarane itarasozwa, abo nibo ba mbere bbikubitiro, bakwiye kuba batakiri mu karere, bakazana abandi bagakomezanya n’abasigaye ariko n’abandi babishizwe ntawuzasigara birumvikana.” Mushabe avuga ko hari…
SOMA INKURUHakomeje kugaragara impinduka mu miburanire ya Kizito Mihigo
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018 ubwo Kizito Mihigo yari mu rukiko rw’Ikirenga, hakomojwe ku ibaruwa yari yaratanze yo gukuraho ubujurire bwe, maze arabyemererwa gusa nta byinshi byayivuzweho. Ari urukiko ntirwigeze ruyisoma ndetse nawe ntiyasobanuye ibikubiyemo n’impamvu yahisemo guhagarika ikirego. Inteko iburanisha yafashe umwanzuro wo gushyira mu bikorwa ubusabe bwe, nyuma yo kumubaza niba agikomeje icyifuzo cye agasubiza ko ariko bikimeze. Ku wa 26 Kamena 2018 Kizito Mihigo yari yandikiye Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko ikirego cye cy’ubujurire cyahagarara, ibi bikaba byarabaye mu gihe mu…
SOMA INKURUYabafashe basambanira iwe bamurusha umujinya
Umugabo wo mu Kagari ka Kabuguru II, mu Murenge wa Rwezamenyo ho mu Karere ka Nyarugenge, yaguye gitumo umugore we aryamanye n’undi mugabo mu buriri bwe. N’agahinda kenshi, uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ko yasanze uwo mugabo aryamye ku buriri yambaye ubusa, umugore we ari kumwagaza mu gituza. Akimara kubona iri shyano, yahamagaye inzego z’umutekano kugira ngo nazo zibyirebere. Mu kwiregura kwe umugore yavuze ko atacyifuza kubana n’umugabo we, amubwira ko yatuza agategereza umwanzuro w’inkiko kuko yamaze kwaka gatanya, yagize ati “ariko se azajya afuhira buri muntu wese kugeza ryari,…
SOMA INKURUIngamba za Perezida Bashir abona nk’umuti wo guhangana n’ikibazo cy’ubukungu
Ejo hashize ku cyumweru mu masaha y’ijoro nibwo hemejwe n’abayobozi bo hejuru mu ishyaka riri ku butegetsi National Congress Party (NCP) mu nama yabaye, umwanzuro wa Bashir wo kwirukana abagize Guverinoma bose. Omar al-Bashir Perezida wa Sudani, akaba yirukanye 31 bari bagize Guverinoma, ashyiraho Minisitiri w’Intebe mushya uzemeza abandi bazamufasha guhangana n’ikibazo cy’ubukungu butameze neza muri iki gihugu. Umwe mu bayobozi ba hafi ba Bashir, yavuze ko ibibazo by’ubukungu bikwiye gushakirwa umuti ndetse ku bw’ibyo, Perezida yafashe umwanzuro wo kugabanya abagize Guverinoma, yagize ati “Perezida Bashir yafashe umwanzuro wo gusigarana…
SOMA INKURUInzovu za Cote d’Ivoire birangiye zitsindiye amavubi mu rugo
Kuri iki cyumweru tari ya 9 Nzelii 2018, nibwo inzovu za Cote d’Ivoire zari zacakiranye n’amavubi y’u Rwanda kuri stade Regional i Nyamirambo, imbere y’abafana benshi ibitego bibiri bya Côte d’Ivoire kuri kimwe cy’amavubi, uyu mukino ukaba uri mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha. Muri uyu mukino igitego cya 1 cya Cote d’Ivoire cyavuye ku burangare bw’umuzamu w’amavubi Kwizera Olivier washatse gucenga Rutahizamu wa Cote d’Ivoire Jonathan Adjo aba amwambuye umupira nibwo yatsindaga igitego cya mbere. Igice cya kabiri kigitangira, Côte d’Ivoire yari…
SOMA INKURUImpanuka y’indege yahitanye abantu 17 muri Sudani y’Epfo
Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Sudani y’Epfo,Taban Abel, yatangaje ko indege yari itwaye abantu 22 ubwo yakoraga impanuka kuri iki cyumweru tariki ya 9 Nzeli 2018, yica abantu 17 ariko hari abarokotse batatu, ariko yanemeje ko hari abantu babiri bakomeje kuburirwa irengero. Reuters yanditse iyi nkuru yatamnngaje ko iyi ndege nto yakoze impanuka yari ikuye abagenzi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Juba yerekeza mu Mujyi wa Yirol. Mu barokotse iyi mpanuka harimo umuganga w’umutaliyani ukorera umuryango utegamiye kuri Leta, gusa ubuzima bwe ntiburamera neza ku buryo ari kwitabwaho mu bitaro bya…
SOMA INKURUAbahize abandi bakaba Miss na Mr Elegancy 2018
Mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Nzeli 2018, bifite abakemurampaka bagera muri bane bagombaga gutanga amanota ku barushanwa bahatanaga bagera kuri 20, abakobwa 10 n’abasore 10, Rosine Mukangwije na Nshongore Divique nibo bahize abandi umwe aba nyampinga undi aba rudasumbwa mu bijyanye n’ubusirimu mu Rwanda muri 2018. Ibi birori bikaba byatangiye bikereweho amasaha agera kuri 2 kuko byagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri ariko saa mbiri zirengaho iminota nibwo MC Phil Peter yageze imbere y’abantu atangira gutanga ikaze. Abarushanwa babanje kwiyerekana…
SOMA INKURUAbagore bakora ubuhinzi bakwiriye kwitabwaho kurushaho –Mme Jeannette Kagame
Ejo hashize Kuwa Gatandatu tariki 8 Nzeli 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye isangira ryaganiriwemo uruhare rw’abagore mu iterambere ry’ubuhinzi, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore bakora ubuhinzi bakwiye kwitabwaho by’umwihariko, yagize ati “Ntabwo turi kubanira abagore, by’umwihariko bariya bahinzi baciriritse ku bwo kudaha agaciro imvune zabo. Ntabwo duha agaciro umuhate wabo mu kugaburira uyu mugabane ndetse dusa nk’abasuzugura umusanzu wabo mu iterambere ry’ubukungu”. Yongeyeho ko abayobozi n’inzobere mu by’ubuhinzi bagomba kurazwa ishinga n’iterambere ry’ubuhinzi ndetse no kongera umusaruro wabwo muri Afurika, yagize ati “ndizera ko mutekereza ingaruka nyinshi zo…
SOMA INKURUTETA 12
TETA yageze ku ishuri yaba aryamye ijoro ryose agatekereza SANGWA, ariko nanone akavuga ati “Ese ndakomeza kumwishyira mu mutima kandi we atanyitayeho amaherezo azaba ayahe ? Reka ninkundire MIGUEL we wambwiye ko anyikundira. Ariko nubwo TETA yari yamaze gufata icyemezo cyo gukunda MIGUEL, byarangaga yaba aryamye akabona ishusho ya SANGWA, mu masoye basa nk’abaryamye ku buriri bumwe barebana agatotsi kamutwara akarota SANGWA kugeza bukeye. BIRACYAZA !!! Musekeweya Liliane
SOMA INKURU