Umugabo witwa Kamana Alphonse usanzwe ukora ubucuruzi, utuye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gatsata, mu Mudugudu wa Nyagasozi akaba ariwe nyiri Hotel Les Pyrénnées iri i Karuruma ahitwa Gihogwe, naho ni muri Gasabo, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura ibye ku maherere.
Ibi byose byaturutse ku nguzanyo yafashe, nyuma yaje kumuhombera kubera kutagira abajyanama bituma ahomba ndetse Hotel itezwa cyamunara. Asobanura ko Hotel ye yari ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 900 abariyemo ikibanza, inyubako n’ibikoresho byarimo. Aka gaciro ngo agakomora ku igenagaciro ryakozwe na Banki y’abaturage ubwayo ubwo yamuhaga inguzanyo. Gusa ubwo yatezwaga cyamunara ibi byose nta gaciro byahawe kuko yagurishijwe miliyoni 151 na Banki y’abaturage, akaba yaragurijwe miliyoni 234, akaba yari yaramaze kwishyura miliyoni 130.
Atunga agatoki abavandimwe be ko bamukinnye imitwe Hotel bakayitwarira mu gihe bamwizezaga ko bagiye kumufasha kubona uburyo bwo kwishyura.
akaba asaba kurenganurwa cyane ko kugeza nubu agikurikiranweho ideni rya banki y’abaturage kandi n’imitungo ye ikaba yaratejwe cyamunara mu buryo budasobanutse we yita akagambane, cyane ko n’imitungo ye yamushiranye ashakisha uburyo yishyura ariko bikanga bikaba imfabusa hoteli ye ikagenda mu buryo we yise ko budasobanutse..
Mu nkuru y’ubutaha tuzabagezaho ibyo urundi ruhande rutangaza yaba banki y’abaturage, ndetse n’abo bavandimwe ba Kamana tutashatse gutangaza amazina, mu gihe tutarabasha kuvugana nabo ngo nabo bagire icyo batangaza.
Turacyacukumbura ku buryo burambuye iyi nkuru.
Ubwanditsi