Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kanama 2018, ikipe ya Rayon Sports hamwe na bamwe mu bagize komite nyobozi yayo, bagiye ku bitaro bya Kibagabaga, berekwa umwana w’uruhinja watawe na nyina nyuma yo kumwibaruka. Iyi ikipe ikaba yiyemeje gusiga inkunga izakomeza gufasha abaganga kwita kuri uyu mwana nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’iyi kipe ya Rayon Sports. Muri uru ruzinduko rwakozwe kuri uyu munsi, ikipe ya Rayon Sports yarukoze mu gihe habura amasaha make ngo ihure na Yanga Africans ikipe yo muri Tanzania, nayo igomba kurara igeze mu…
SOMA INKURUDay: August 27, 2018
Uburwayi bwamubujije kwitabira irahira ry’uwamusimbuye k’ubutegetsi
Ejo hashize nibwo hamenyekanye uburwayi bw’uwahoze ayobora Zimbabwe Mugabe Robert, Iby’uko Mugabe arwaye byatangajwe n’Ishyaka ZANU-PF mu butumwa ryanyujije ku rukuta rwa Twitter nyuma y’ibirori by’irahira rya Perezida Mnangagwa byabaye ejo hashize ku wa 26 Kanama 2018. Ubu butumwa bugira buti “Twakiriye amakuru y’uko uwahoze ari Umunyamabanga wa Mbere akaba na Perezida Robert Mugabe amerewe nabi”. Umukambwe Robert Mugabe w’imyaka 94 n’umugore we Grace Mugabe ntiborohewe n’indwara zibasiye ubuzima bwabo mu gihe kimwe, aba bombi bibasiwe n’uburwayi mu gihe muri iki gihugu biteguraga ibirori bidasanzwe by’irahira rya Emmerson Mnangagwa…
SOMA INKURUNyuma y’amasaha make arushinze yapfushije sekuru
Ejo hashize kuwa 26 Kanama 2018, nyuma y’amasaha 48 gusa Big Fizzo cyangwa Farious akoze ubukwe uyu muhanzi yaje gutangaza inkuru ibabaje y’uko yapfushije sekuru. Uyu muhanzi ukomeye i Burundi yagaragaje uburyo yakundaga cyane sekuru mu magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga. Big Fizzo ni umwe mu bahanzi bakunzwe i Burundi, uyu ku wa Gatanu tariki 24 Kanama 2018 nibwo yasezeranye imbere y’amategeko ndetse asaba anakwa umufasha we mushya Edith Stein KIMANA, uyu akaba amusimbuje umufaransakazi bari bamaze igihe babana ndetse bakaba baranamaze guhabwa gatanya. Nyuma yo gukora imihango yo…
SOMA INKURUPL ikomeje kwizeza abahinzi byinshi mu kwiyamamaza kwayo
PL kimwe n’indi mitwe ya politiki bakomeje ibikorwa byo kwiyamamariza imyanya y’Ubudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, aho kuri iki Cyumweru bari mu Karere ka Rwamagana na Kayonza. PL ifite abakandida 80, yasezeranyije abaturage kuzakora ubuvugizi ku buryo haboneka banki yihariye n’ikigega cy’ubwishingizi cy’ubuhinzi n’ubworozi. Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille, yijeje abaturage ko nibabagirira icyizere bakabatora mu matora ateganyijwe mu cyumweru gitaha, bazabakorera ubuvugizi ku buryo haboneka inganda zitunganya umusaruro uvuye mu buhinzi bw’ibitoki. ati “Nimuramuka mutugiriye icyizere tuzakomeza gukora ubuvugizi muri bwa bufatanye bwa leta n’abikorera, ku buryo hano…
SOMA INKURUIBINSHOBERA 9
TETA NA SANGWA 9
Umusore yakomeje kugenda inyuma ya TETA agenda amuganiriza . Nonese se mukobwa mwiza niba bitakugoye wambwiye uko witwa . NItwa Teta Megane . Nanjye nitwa Miguel Teta araseka Miguel nawe aramwitegereza cyane nuko Miguel aramwenyura avuga mu ijwi rituje ati: Useka neza Teta, uri umunyaburanga pe! Arakomeza amugenda iruhande nuko asaba Teta ko yamuherekeza akamugeza iwabo Teta amusubiza ko bidashoboka kubera ko iwabo bababonanye bitagenda neza. Biracyaza. Musekeweya Liliane
SOMA INKURUUrugendo rwo kwiyamamariza kuyobora OIF rurakomeje kuri Minisitiri Mushikiwabo
Minisitiri Mushikiwabo Louise ari mu ngendo zigamije gushaka amajwi yo kuyobora OIF. Yageze muri Roumanie ku wa 25 Kanama 2018, avuye muri Arménie. I Bucharest, Mushikiwabo yaganiriye na Sergiu Nistor uhagarariye Perezida wa Roumanie muri OIF, mbere yo guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Roumanie, Teodor Meleșcanu. Minisitiri Teodor Meleșcanu yashimye ubumwe buranga Afurika kuri we ubu bumwe butanga icyizere ku ntego za OIF zo kubaka ubushobozi bwo kuganira no gukorana hagati y’ibihugu by’ibinyamuryango. Yagaragarije Mushikiwabo ibyo Roumanie ishyize imbere birimo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ikoranabuhanga, kuzamura Ururimi rw’Igifaransa…
SOMA INKURUIbikorwa bya RwandAir bikomeje kwaguka
Biteganyijwe ko mu mwaka utaha wa 2019, RwandAir izakira indege enye nshya zizayifasha no kwinjira ku isoko rya Amerika, Aziya n’u Burayi. Ubusanzwe RwandAir ifite indege 12 ikoresha mu byerekezo 26, ikaba ifite intego yo gukuba kabiri umubare wazo mu myaka itanu, hagamijwe kwagura ibikorwa muri Afurika no gukora ingendo ku yindi migabane y’Isi. Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko muri Nyakanga 2019, bazakira indege ebyiri zo mu bwoko bushya bwa Airbus A330 n’iza Boeing 737 MAX. Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko indege yerekeza mu Burayi,…
SOMA INKURUAbiyemerera kuyogoza Umujyi wa Kigali batawe muri yombi
Ubwo Polisi yaberekaga itangazamakuru kuri iki Cyumweru, umwe mu bafashwe w’imyaka 28 yavuze ko bibaga amaduka atandukanye acuruza za telefone na mudasobwa cyane cyane mu Mujyi wa Kigali na Rubavu. Yagize ati “Hari ahantu mu mujyi ku Muhinde no hepfo yaho bacuruza za telefone kwa Innocent, twaragiye turahiba dukurayo imashini 29 ku Muhinde dukurayo n’amafaranga, tujya kwa Innocent dukurayo telefone n’amafaranga miliyoni eshanu na telefone 70”. Uyu musore wahoze ari umukanishi mu Gatsata avuga ko iyo bamaraga kwiba, ibyo bibye babyoherezaga kuri mugenzi wabo ukorera mu Karere ka Rubavu…
SOMA INKURU