Ngoma-Sake: Nta gikozwe ubuzima bw’urubyiruko mu kaga gakomeye


Hamaze iminsi havugwa ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwiganje mu rubyiruko by’umwihariko ku gitsina gore. Ibi iyo ugeze mu karere ka Ngoma, mu murenge wa Sake, mu kagari ka Gafunzo, mu duce dukikije isoko (mu isantire) uhasanga imyitwarire idahwitse aho batangaza ko SIDA ari indwara nk’izindi aho kwicwa n’inzara ariyo yabica.

Mu masaha y’amanywa, usanga mu tubari dukikije isoko muri santire higanjemo urubyiruko uretse ko n’abakuze baba batatanzwe, banywa inzoga z’inkorano, bavuga amagambo y’urukozasoni, ari nako abinyabya bajya gusambana babikora ku mugaragaro kuko usanga abenshi muri uru rubyiruko gusambana barabifashe nk’ubuzima bwa buri munsi aho batatinya no kukubwira ko umukobwa waho ashobora no kuryamana n’abagabo 10 ku munsi kandi ibyo kwirinda SIDA bitabareba, kereka abahungu bamwe na bamwe nibo bagaragaje ko baba badukeneye ariko bagatangaza ko duhenda aho kutugura bahitamo kwigurira inzoga.

Bamwe bati “Ntitwakwicwa n’inzara, SIDA ni indwara nk’izindi

Ati “Njye nta kazi ngira, iwacu ni abakene, rero aho kwicwa n’inzara ndaza nkasambana ari umpaye 500 cyangwa 1000 biramfasha nkabasha gukemura ibibazo byanjye, nagira amahirwe nkabona umugabo ufite umugore akampa menshi ubuzima bugakomeza. Ibya SIDA narabyakiriye, ubwo ninandura nzafata imiti nk’abandi”.

Undi ateruye umwana w’imyaka itanu ariko ubona yaragize ikibazo cy’igwingira kuko ku maso wabona afite imyaka 2, yagize ati “Nabyaye umwana wa mbere ngira amahirwe ababikira baramutwara, uyu wa kabiri rero arya ari uko nasambanye, ntitugira aho tuba twibera mu muhanda, iyo ngize amahirwe yo kubona umugabo unjyana akanacumbikira ibyo gukoresha agakingirizo simba nkinabyibuka”.

Undi ati “Imari yacu igomba kudutunga, n’abagabo 10 njye mbabonye twaryamana rwose. Kuba narabyaye nkiri muto nabitewe n’ubukene kandi inaha rwose ubukene buhari nibwo bwaduteye uburaya”.

Abasore bati “Inaha rwose indaya zirahari ariko udukingirizo ni ikibazo”

Abasore twagiye tuganira bati:

“Udukingirizo turahenda kandi inaha indaya ni nyinshi harimo n’abakwigemurira bakeneye icumbi ntiwakwitesha ikikwigemuriye ngo uratinya SIDA.”

“Njye sinaba mfite amafaranga 200 ngo njye kuyaguramo agakingirizo aho kuyaguramo umushari (inzoga y’inkorano), yego ni ngombwa ariko bajye batuduhera ubuntu rwose, kandi iki kibazo tugifite turi abasore benshi”.

AHF iti “Aba bishora mu buraya nibo dusabwa kwigisha”

Bikorimana Ndungutse, umukozi ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko muri AHF ati “Kwigisha ni uguhozaho, abo bishora mu buraya nibo dusabwa kwigisha.”

Yakomeje atangaza ko aka gace kari mu duce dukeneye udukingirizo twinshi kuko nutwo bazanye twabaye duke ndetse n’urubyiruko rwaturwaniraga.

Ubuyobozi buti “Urubyiruko rwo muri Sake rushaka kurya rutakoze”

Ndaruhutse Jean de Dieu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Sake ati “ Twigisha urubyiruko kwirinda SIDA, ikibazo gihari ni ukuba ruba rushaka kurya rutakoze, rukwiriye gukura amaboko mu mufuka rugakora kuko rutakoze ntacyo rwageraho.

Amakuru aturuka ku kigo nderabuzima cyo mu murenge wa Sake, agaragaza ko mu bagiye kwipimisha virusi itera SIDA kuva mu kwezi kwa gatandatu 2022 kugeza ubu abanduye ari 568.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.