PL ikomeje kwizeza abahinzi byinshi mu kwiyamamaza kwayo


 

PL kimwe n’indi mitwe ya politiki bakomeje ibikorwa byo kwiyamamariza imyanya y’Ubudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, aho kuri iki Cyumweru bari mu Karere ka Rwamagana na Kayonza. PL ifite abakandida 80, yasezeranyije abaturage kuzakora ubuvugizi ku buryo haboneka banki yihariye n’ikigega cy’ubwishingizi cy’ubuhinzi n’ubworozi.

PL irasaba ab’Iburasirazuba gutora abakandida depite bayo yizeza abahinzi kubakorera ubuvugizi

Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille, yijeje abaturage ko nibabagirira icyizere bakabatora mu matora ateganyijwe mu cyumweru gitaha, bazabakorera ubuvugizi ku buryo haboneka inganda zitunganya umusaruro uvuye mu buhinzi bw’ibitoki. ati “Nimuramuka mutugiriye icyizere tuzakomeza gukora ubuvugizi muri bwa bufatanye bwa leta n’abikorera, ku buryo hano hazaboneka inganda zikora ibintu binyuranye bivuye muri bya bitoki bya hano iwacu.”

Intara y’Iburasirazuba ifite umwihariko wo kweza ibitoki byinshi, ku buryo habonetse inganda nyinshi zongerera umusaruro iki gihingwa nta gushidikanya ko n’imibereho y’abahinzi yatera imbere, bityo ubuhinzi bukaba umwuga.

Aba ni abayoboke ba PL Iburasirazuba bagiye kwamamaza abakandida depite ba PL

Mukabalisa yongeyeho ko bazakora ubuvugizi bwisumbuyeho buzatuma umunyarwanda akora ubuhinzi n’ubworozi bya kinyamwuga, ati “Ubwo ubuhinzi bw’umwuga turifuza ko butanga umusaruro ugaragara watuma umunyarwanda ubukora atera imbere ava mu cyiciro kimwe akajya mukindi”.

Amatora w’abadepite akaba ateganyijwe kuba tariki ya 2 Nzeri ku banyarwanda baba mu mahanga na tariki 3 Nzeri 2018 ku bari imbere mu gihugu, ishyaka PL ku rupapuro rw’itora rizaba rirangwa n’iyi mpine yaryo n’inyenyeri eshatu ziri mu ibara ry’umuhondo.

 

KAYIRANGA Egide


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.