Rwamagana: Baratabaza basaba amazi meza


Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana mu Mirenge ya Gahengeri na Musha barasaba ubuyobozi kubafasha kubona amazi meza ngo kuko ayo bavoma aturuka mu miserege, bakayanywa, bakayakaraba, bakayafurisha ndetse bakayatekesha bikarangira abateye indwara zirimo inzoka n’izindi.

Abaturage baratabaza basabaza basaba amazi meza

Ibi byatangajwe n’abaturage batuye mu Murenge wa Gahengeri mu Kagari ka Rugarama mu Midugudu ya Byimana na Nyarucyamo ndetse no mu Murenge wa Musha mu Kagari ka Nyakabanda mu Midugudu ya Ruhita na Rugarama.

Aba baturage baturiye umuhanda wa kaburimbo bababazwa no kutagerwaho n’amazi meza ngo ubuyobozi bubabwira ko bigoranye kuyakurura akabageraho. Ibi bibagiraho ingaruka zo kurwara indwara zirimo inzoka n’izindi.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko amazi bavoma ari mabi cyane ku buryo ngo kuyatekesha umuceri usanga uhinduka umuhondo, abandi bagaragaza ko ijerekani bavomeramo, amasafuriya batekeramo n’imyenda yabo ngo usanga byarahinduye amabara bitewe n’amazi mabi bakoresha.

Ndagijimana Célestin yagize ati “Amazi dufite kandi dukoresha ni amazi mabi atemba urebye ni ingarani, iyo twahinze dusibura ahita abura bikadusaba kujya kuvoma Nyagasambu cyangwa hejuru ku Murenge wa Gahengeri, urebye tunywa amazi mabi cyane aho anatugiraho ingaruka z’uburwayi bw’inzoka.”

Ndagijimana yasabye leta gushaka ukuntu yabafasha ngo kuko kuhageza amatiyo bababwiye ko byasaba imbaraga n’ubushobozi budahari kuri ubu.

Niyonsenga Martine we yavuze ko iki kibazo cy’amazi bamaze imyaka myinshi bakibwira ubuyobozi. Abaturage bigeze no kugira ubushake bwo kwishyira hamwe ngo batange mafaranga kugira ngo ubuyobozi bubafashe kuyakurura buyabegereze ariko ntibyakunze.

Ati “ Buri muturage yashakaga gutanga 5000 Frw ariko abayobozi batubwiye ko bitakunda ko amazi meza atwegera, ubu iyo imvura yaguye imyanda yose imanukiramo, hari nubwo ibisimba birimo imbwa bigongerwa mu muhanda bakabijugunya muri wa muferege w’amazi bikatugiraho ingaruka kuko niyo tunywa nta yandi tugira.”

Uwimana Joyce we yavuze ko iyo bayavomye babanza kuyateka kugira ngo bayanywe ariko birangira adahinduye ibara.

Yagize ati “ Urayateka aho kugira ngo ase neza ugasanga arasa umuhondo, ni ibiziba neza neza, ikindi isafuriya wayatetsemo usanga yahindutse umukara, imyenda tuyafurisha nayo usanga yarahinduye amabara ku buryo iki kibazo gikomeje kutubera imbogamizi mu iterambere.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Ndagijimana Pierre Célestin , yavuze ko amazi abaturage bose bakoresha ari ay’ingarani atemba mu gishanga, ko abagiraho ingaruka z’uburwayi bw’inzoka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Kakooza Henry, yavuze ko hari umuyoboro w’amazi wagejejwe mu Murenge wa Gahengeri kuri ubu ngo ikigiye gukorwa ni ukuwuvugurura akagezwa mu bindi bice.

Uyu muyobozi yavuze ko bitarenze Gicurasi utu tugari tudafite amazi tuzaba twayagejejwemo ngo kuko hari abafatanyabikorwa bazakorana mu kuyabagezaho.

Uretse aba baturage, IGIHE yamenye ko ibigo by’amashuri byubatswe muri iyi mirenge nabyo bimaze amezi abiri nta mazi aho kuri ubu ngo bakoresha imodoka mu kuvomera abanyeshuri.

Source: igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.