Umunsi w’umuganura ntukiri uw’ubuhinzi n’ubworozi gusa -Minisitiri Uwacu Julienne


Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru avuga ku bijyanye n’umunsi w’umuganura, yatangaje ko n’ubwo mu myaka itambutse umuganura wafatwaga nko kwishimira no gusangira umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, bityo ugasanga n’imbuto yatangwaga  yarabaga ijyanye n’ubuhinzi,  ariko ubu uyu munsi  uko u Rwanda rutera imbere hari ibindi byiciro by’ubuzima bitanga umusaruro mu iterambere ry’igihugu nabyo bitari ubuhinzi n’ubworozi gusa .

Kuwa gatanu w’ icyumweru cya mbere cya Kanama, u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’umuganura, uyu mwaka ukaba uzaba ejo ku itariki ya gatatu, ukaba ari umunsi w’ubusabane mu muryango,  gusangira no kwishimira ibyiza byagezweho mu byiciro binyuranye bitanga umusaruro mu iteramberery’igihugu. Uyu kandi ukaba ari umuco u Rwanda rwasigiwe n’ abakurambere kuko na bo bawizihizaga.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yibukije ko umunsi w’umuganura atari uw’ubuhinzi n’ubworozi gusa

Minisitiri Uwacu yanibukije ko umuganura ukwiye kwitabirwa n’Abanyarwanda bose, abato n’abakuze. Ati ”Urubyiruko ntirukwiye gutekereza ko umuganura ari ibintu by’abakuze gusa. Niba umuganura uri mu muco wacu, n’urubyiruko rugomba kwitabira kuko ejo ni bo bazaba abakuze b’icyo gihe kandi umuganura ugomba kuzakomeza kwizihizwa. Nibabe ku isonga rero kuko umuco ni uruhererekane kugira ngo ejo cyangwa ejobundi bazabikore neza nk’uko umuco uri.”

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, yavuze ko binyuze mu muco u Rwanda rubasha kugera kuri byinshi. Ati “Binyuze mu muco wacu, u Rwanda rubasha kubona ibisubizo by’ibibazo bihari nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga ko umuco ari isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Kuri uyu munsi w’umuganura uzizihizwa ejo ni na ho hazahabwa ishimwe buri Karere kahize utundi  mu musaruro w’ubuhinzi muri buri ntara, ariko bizanizihizwa no ku rwego rwa buri Kagari.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment