Umunsi w’Igitambo “Eid Al Adha” wizihijwe


Umunsi w’igitambo Eid al-Adha wizihijwe nyuma y’iminsi ibiri abayisilamu barenga miliyoni ebyiri bari mu Mutambagiro Mutagatifu i Mecca. Uyu mutambagiro witabiriwe n’Abanyarwanda 79, watangiye ku wa 19 Kanama, ukazasozwa ku wa 26 Kanama 2018. Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi ku Isi kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo wa Eid Al Adha, hazirikanwa umunsi Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama. Ibirori ku rwego rw’igihugu byabereye muri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa 21 Kanama 2018.

Abayisilamu bo mu Rwanda nabo bizihije Umunsi w’igitambo

 Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salim, ni we wayoboye isengesho ryitabiriwe n’abayisilamu baturutse mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo. Mu butumwa bwe, yashishikarije abayisilamu kongera imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko no gutungira ubuyobozi agatoki ababicuruza n’ababinywa.Mufti Hitimana yasabye abayisilamu gusangira n’abatishoboye bazirikana umunsi w’igitambo, yagize ati “Uyu munsi ni uw’impuhwe n’ibyishimo bikwiye kuranga abayisilamu. Mukwiye kwitwararika, mugafasha abakene mukanasangira”.

Abayisilamu bo mu Rwanda nabo bizihije Umunsi w’igitambo.

Gutamba ni inkingi ya gatatu mu zigize ukwemera kwa Islam ndetse ku munsi wa Eid Al Adha, abayisilamu babishoboye babaga amatungo nk’intama, ihene n’inka nk’ibitambo, bakagaburira abatishoboye mu gusigasira ubumwe bafitanye.

 

NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment