RIB yatangiye gukurikirana Minisitiri Uwizeyimana Evode


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB”, rwatangaje ko rwatangiye iperereza ku munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode, waraye ahutaje umugore wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza, mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa RIB, Michelle Umuhoza yatangarije ikinyamakuru KT Press ko aya makuru ari impano batangiye gukora iperereza kuri Minisitiri Evode.

Yagize ati Yego turi gukora iperereza kuri iki kibazo.Turi kureba kuri iki kibazo mbere y’uko dufata umwanzuro wa nyuma.”

RIB izareba ku mashusho yafashwe na CCTV yo kuri Grand Pension Plaza habereye iki cyaha kugira ngo ikurikirane uyu mugabo.

Kuri uyu wa Mbere,nibwo Uwizeyimana yasunitse umukobwa ukora mu kigo gicunga umutekano cya ISCO, yikubita hasi.

Minisitiri Uwizeyimana yasabye imbabazi ikigo uyu mukobwa akorera cya ISCO n’Abanyarwanda muri rusange.

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment