Muhanga: Umugore n’umugabo bapfuye bitunguranye


Mu Karere ka Muhanga, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 6 Mutarama 2020, nibwo Umugabo witwaga Sixbert bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye, binjiye mu nzu basanga umugore we Uwamariya nawe yishwe atemaguwe.

Umukozi wo muri uru rugo Irakiza Anita avuga ko ba nyakwigendera nta makimbirane bari bafitanye.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyarucyamo ya 2 , Akagari ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye.

Inzego z’ ubuyobozi, RIB na Polisi bakimara kumenya aya makuru bagiye aho byabereye batangira iperereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Nyamabuye Rurangwa Laurent yagize ati Twasanze yimanitse arangije kwica uwo mugore we”.

Rurangwa Laurent yasabye abaturage kwirinda amakimbirane no kwegerera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura igihe kuyikemurira byananiranye.

Uwamariya Marie Josee yari afite imyaka 37 naho Sixbert yari afite imyaka 47. Imirambo yabo yajyanywe mu bitaro bya Kabgayi kugira ngo ikorerwe isuzuma.

 NIYONZIMA Theogene

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment