Kugeza no gukoresha serivisi z’imari ku baturage u Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika


Raporo ‘The 2018 Global Microscope’ yasohowe n’itsinda rikora ubushakashatsi ku bukungu bw’ibihugu bitandukanye (Economist Intelligence Unit), iyi raporo nshya, yagenzuye uburyo ibihugu 55 hirya no hino ku Isi byorohereza ababituye kugerwaho no gukoresha serivisi z’imari, ku rutonde rusange rw’iyo raporo, u Rwanda rwaje ku mwanya 11, rukaba urwa mbere muri Afurika n’amanota 62 %. Uwo mwanya ruwusangiye na Afurika y’Epfo.

kugeza Serivice z’imari ku baturage u Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika

Igihugu kiza ku mwanya wa mbere mu korohereza abagituye kugera kuri serivisi z’imari ni Colombia n’amanota 81, ikurikirwa na Peru naho Uruguay ni iya gatatu. Ikindi gihugu cyo muri Afurika kiza ku mwanya wa hafi ni Tanzania iri ku mwanya wa 14 ku isi, Nigeria ya 19 na Kenya ya 23.

Sierra Leone niyo iza ku mwanya wa nyuma kuri iyi raporo, mu bihugu byagenzuwe n’amanota 22%.

Hatangajwe ko ibyatumye u Rwanda ruza imbere harimo ingufu rushyira mu bukangurambaga bugamije kongerera ubumenyi abaturage mu bijyanye n’imari, ubufatanye hagati y’ibigo bya Leta n’urwego rw’abikorera, gushyigikira imishinga mito y’ikoranabuhanga igamije koroshya serivisi z’imari, guteza imbere ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari n’ibindi.

Iriya raporo yagaragaje ko bikigoye gufunguza konti ya banki ku bantu baba mu bice by’icyaro, kuba nta mategeko ahamye y’uburyo amakuru y’ikoranabuhanga yerekeye abakiliya abikwa, ubumenyi buke bw’abaturage mu bijyanye n’imari ndetse n’abagore bake bagaragara mu byo kwihangira imirimo.

Inzobere zasuzumye ibitandukanye birimo iterambere ry’ibigo by’imari nk’amabanki, guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, uburyo bwo kwishyura kuri za gasutamo, udushya mu ikoranabuhanga rigamije koroshya iby’imari, imitangire y’inguzanyo n’ibindi.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment