Imiryango 260 ya Nyaruguru yahawe inkunga ibavana mu bwigunge


Ingufu z’imirasire y’izuba yahawe abaturage bo mu Mirenge ya Mata na Kibeho, biganjemo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi nkunga ikaba yaraturutse mu bakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bakusanyije amafaranga baha imiryango 260 yo muri iriya Mirenge, mu Karere ka Nyaruguru, amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Amashanyarazi yahawe imiryango ya Nyaruguru 260

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyaruguru Muhizi Bertin, avuga ko iki gikorwa cyakozwe na RRA ari ingenzi, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’iyo nkunga cyaje mu gihe bari bakiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Buri mwaka RRA igena ibikorwa bigamije kwifatanya n’abanyarwanda ibatera inkunga. Iki gikorwa cy’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba cyabanje kuganirwaho n’inzego zirimo Ibuka n’Akarere basanga gikenewe kugira ngo kivane bariya baturage mu icuraburindi.

Madame Dorocelle Mukashyaka ni Komiseri wungirije ushinzwe Abasora, avuga ko iki kiba kiri mu bikorwa byo kwegera sosiyete no kuyigaragariza ko babari hafi.

Iki gikorwa cyo gufasha kije mu gihe Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro RRA ifatanije n’urugaga rw’abikorera, bari kwizihiza ku nshuro ya 16 Umunsi ngarukamwaka wahariwe gushimira Abasora. Kwizihiza uyu munsi bije bihurirana n’isabukuru y’imyaka 20 imaze ishinzwe.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment