Icyo inyandiko zo guta muri yombi zisobanuye kuri Israel na Hamas


Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasubizanyije uburakari bwinshi ku makuru yuko ashobora gushyirirwaho urwandiko rwo kumuta muri yombi ku byaha byo mu ntambara no ku byaha byibasira inyokomuntu.

Yavuze ko iyo ari “imyitwarire igayitse yo ku kigero cyanditse amateka”. Yavuze ko Israel irimo “kurwana intambara ifite ishingiro na Hamas, umutwe w’iterabwoba ukora jenoside wagabye igitero cya mbere kibi cyane ku Bayahudi kibayeho nyuma ya Jenoside y’Abayahudi”.

Mu kwibasira cyane umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), Netanyahu yavuze ko uwo mushinjacyaha Karim Khan ari umwe “mu bibasira cyane Abayahudi muri iki gihe”.

Netanyahu yavuze ko Khan ari nk’abacamanza bo mu Budage bwo mu gihe cy’ubutegetsi bw’aba Nazi bimye Abayahudi uburenganzira bw’ibanze bagatiza umurindi Jenoside y’Abayahudi.

Netanyahu yavuze ko icyemezo cya Khan cyo gushaka ko hashyirwaho inyandiko zo kumuta muri yombi nka Minisitiri w’intebe wa Israel, na Minisitiri w’ingabo wa Israel Yoav Gallant, ari “gusuka lisansi [essence] nta mpuhwe ku miriro yo kwibasira Abayahudi irimo kugurumana ku isi”.

Netanyahu yavuze Icyongereza mu butumwa bwa videwo bwasohowe n’ibiro bye. Abigenza gutyo iyo ashaka ko ubutumwa bwe bugera ku banyamahanga b’ingenzi cyane kuri we, bo muri Amerika.

Uburakari bwinshi bwa Minisitiri w’intebe wa Israel, n’abategetsi muri politiki ba Israel bagize, bwatewe n’amapaji yanditsweho mu mvugo yitondewe n’abanyamategeko, ikubiye mu itangazo umushinjacyaha mukuru wa ICC Khan yasohoye ku wa mbere, uyu akaba ari umwunganizi mu mategeko w’Umwami w’Ubwongereza.

Ijambo ku rindi, interuro ku yindi, ayo mapaji ni urukurikirane rw’ibirego bikaze cyane ku bategetsi batatu bakomeye cyane ba Hamas hamwe na Minisitiri w’intebe wa Israel na Minisitiri w’ingabo wa Israel.

Ukwiyemeza gukurikiza amategeko mpuzamahanga n’amategeko agenga intambara ku mpande zombi, hatitawe ku bo abo bantu ari bo, ni ryo zingiro ry’itangazo rya Khan, aho asobanura impamvu arimo gusaba ko abo bashyirirwaho inyandiko zo kubata muri yombi.

Yagize ati: “Nta musirikare urwanira ku butaka, nta komanda, nta mutegetsi wa gisivile – nta n’umwe – ushobora gukora nta kudahana.”

Yavuze ko amategeko adashobora gukurikizwa mu kurobanura (gutoranya). Yavuze ko bigenze gutyo, “tuzaba turimo gushyiraho ibituma habaho irindimuka ryayo [ry’amategeko]”.

Icyemezo cyo gusuzuma imyitwarire y’impande zombi hashingiwe ku cyo amategeko mpuzamahanga ateganya, ni cyo kirimo guteza uburakari bwinshi, atari muri Israel gusa.

Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko “birakaje cyane” gusaba ko hashyirwaho izo nyandiko zo guta muri yombi. Yavuze ko “nta kungana kuriho – nta na kumwe – hagati na Israel na Hamas”.

Hamas yasabye ko hakurwaho ibirego byashyiriweho abategetsi bayo, ivuga ko umushinjacyaha wa ICC arimo “kunganya uwishwe n’uwamwishe”.

Hamas yavuze ko ubusabe bwo gusohora inyandiko zo guta muri yombi ku bategetsi ba Israel busohotse bucyerereweho amezi arindwi, nyuma yuko “ukwigarurira Gaza kwa Israel gukoze ibyaha bibarirwa mu bihumbi”.

Khan ntabwo agereranya mu buryo butaziguye izo mpande ebyiri, uretse gusobanura ibyo avuga ko impande zombi zakoze by’urukurikirane rw’ibyaha byo mu ntambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu.

Anashimangira ko iyi ntambara ya vuba aha ibaye mu ishusho ngari y'”intambara mpuzamahanga hagati ya Israel na Palestine, n’intambara itari mpuzamahanga hagati ya Israel na Hamas”.

Urukiko rwa ICC rufata Palestine nka leta kuko ifite umwanya w’indorerezi mu Muryango w’Abibumbye (ONU), ibyo bivuze ko yashoboye gushyira umukono ku masezerano ya Roma (Rome Statute) yashyizeho ICC.

Netanyahu yatangaje ko Abanye-Palestine batazigera na rimwe babona ubwigenge ari ku butegetsi.

Aho kubona kugereranya guteye isoni kandi kutari ukuri, nkuko Perezida wa Israel Isaac Herzog yabivuze, hagati y'”aba bakora iterabwoba b’abagome na leta yatowe muri demokarasi ya Israel”, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yashimye ukuntu umushinjacyaha wa ICC arimo gushaka gukoresha amategeko ku mpande zombi.

B’Tselem, umuryango ukomeye w’uburenganzira bwa muntu wo muri Israel, wavuze ko inyandiko zo guta muri yombi zibaye “guhanuka kwihuse kwa Israel yerekeza mu icuraburindi ryo mu myitwarire iboneye”.

Uwo muryango wongeyeho uti: “Amahanga arimo kugaragariza Israel ko itagishobora gukomeza ingamba [politiki] yayo y’urugomo, ubwicanyi no gusenya itabiryozwa.”

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zimaze imyaka myinshi zinubira ko ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba, biyobowe n’Amerika, byirengagiza ihonyora ry’amategeko mpuzamahanga rya Israel, no mu gihe byamagana ndetse bigafatira ibihano ibindi bihugu bitari ku ruhande rwa byo.

Izo mpirimbanyi zemeza ko ibirimo gukorwa na Khan n’itsinda rye byari byaratinze.

Khan avuga ko abategetsi batatu bakomeye ba Hamas bakoze ibyaha byo mu ntambara birimo itsembatsemba, ubwicanyi, ubushimusi, gufata abagore ku ngufu n’iyicarubozo.

Abo bagabo ni Yahya Sinwar, umukuru wa Hamas muri Gaza, Mohammed Deif, komanda wa Qassam Brigades, ishami rya gisirikare rya Hamas, na Ismail Haniyeh, umukuru w’ibiro bya politiki bya Hamas.

Nka kimwe mu bigize iperereza ryabo, umushinjacyaha mukuru wa ICC Karim Khan n’itsinda rye babajije abahohotewe n’abarokotse ibitero byo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023.

Yavuze ko Hamas yagabye igitero ku ndangagaciro z’ibanze za muntu: “urukundo mu muryango, ubucuti bwimbitse hagati y’umubyeyi n’umwana bwarirengagijwe [habaho] guteza ububabare ntagereranywa hifashishijwe ubugome bugambiriwe no kutagira impuhwe kurenze ukwemera”.

Khan yavuze ko Israel rwose ifite uburenganzira bwo kwirwanaho. Ariko yavuze ko “ibyaha bitarimo kugira umutimanama” bidakuraho Israel “inshingano yayo yo gukurikiza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu”.

Yavuze ko kunanirwa gukora ibyo, biha ishingiro gusohora inyandiko zo guta muri yombi Netanyahu na Minisitiri w’ingabo Yoav Gallant ku byaha birimo kwicisha inzara abasivile nk’intwaro yo mu ntambara, ubwicanyi, itsembatsemba, n’ibitero bigambiriwe ku basivile.

‘Kwisanga mu cyiciro cya Koloneli Muammar Gaddafi’

Kuva hatangira igisubizo cya Israel ku bitero bya Hamas byo ku itariki ya 7 Ukwakira mu mwaka ushize, Perezida Biden yagiye akomeza gucyaha Israel, agaragaza guhangayika atewe no kuba Israel irimo kwica abasivile benshi cyane b’Abanye-Palestine ndetse igasenya ibikorwa-remezo byinshi cyane by’abasivile muri Gaza.

Ariko mu gushyira ku munzani kwitondewe kureba inshuti ikomeye y’Amerika yagiye ashyigikira buri gihe, Biden n’ubutegetsi bwe ntibigeze bavuga mu ruhame icyo basobanuye nyirizina (bashatse kuvuga).

Khan asobanura neza icyo ashatse kuvuga. Avuga ko Israel yahisemo gukoresha uburyo bw’ubugizi bwa nabi mu rwego rwo kugera ku ntego zayo muri Gaza – “ni ukuvuga, guteza urupfu ku bushake, kwicisha inzara, guteza akababaro gakomeye, no gukomeretsa bikomeye” ku basivile.

Inteko y’abacamanza ba ICC ubu igiye gusuzuma niba yasohora inyandiko zo guta muri yombi. Ibihugu byashyize umukono ku masezerano ya Roma ashyiraho ICC, byahita bigira inshingano yo gufunga abo bagabo igihe byaba bigize amahirwe yo kubageraho.

Ibihugu 124 byashyize umukono kuri ayo masezerano ashyiraho urwo rukiko, ntibirimo Uburusiya, Ubushinwa n’Amerika. Na Israel ntiyayashyizeho umukono.

Ariko ICC yanzuye ko rwose ifite ububasha bwo mu rwego rw’amategeko bwo gukurikirana ibikorwa bigize icyaha byo mu ntambara kuko Abanye-Palestine bashyize umukono ku masezerano ashyiraho urwo rukiko.

Mu gihe izo nyandiko zo guta muri yombi zaba zisohowe, byaba bivuze ko Netanyahu, Minisitiri w’intebe wa Israel wa mbere umaze igihe kirekire cyane ku butegetsi, atashobora gusura inshuti ze za hafi zo mu burengerazuba atikandagira ko ashobora kugira ibyago byo gutabwa muri yombi.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yavuze ko ibyo bikorwa bya ICC “ntibifasha kugera ku gahenge mu mirwano, kurekura abashimuswe cyangwa kwinjiza imfashanyo y’ubutabazi”.

Ariko mu gihe izo nyandiko zo guta muri yombi zaba zisohowe, Ubwongereza byabusaba guta abo bantu muri yombi, keretse bushoboye kugaragaza ko Netanyahu afite ubudahangarwa bwo mu rwego rwa dipolomasi.

Umwihariko w’ingenzi cyane kuri Netanyahu na Gallant, ni Amerika. Ibiro bya Perezida w’Amerika (bizwi nka White House) byemeza ko ICC idafite ububasha muri iyi ntambara.

Aho hantu White House ihagaze hashobora kurushaho kongera ukutavuga rumwe kuri mu ishyaka ry’abademokarate rya Joe Biden ku bijyanye n’iyi ntambara.

Abashaka impinduka bo muri iryo shyaka bakiriye neza igikorwa cya ICC. Inshuti zikomeye za Israel zo mu bademokarate zishobora gushyigikira ibikorwa by’abo mu ishyaka by’abarepubulikani byo gushyiraho itegeko ryo gufatira ibihano abakuru ba ICC cyangwa kubabuza kugirira ingendo muri Amerika.

Mu gihe mu byumweru bishize ibihuha byakwirakwiraga i Burayi, muri Amerika no mu Burasirazuba bwo Hagati ko ibirego biri hafi gushyirwaho kuri abo bategetsi, itsinda ry’abasenateri bo mu ishyaka ry’abarepubulikani ryasohoye igikangisho kuri Khan n’abakozi be, cyo mu bwoko nk’ubw’icyo bashobora kuba barumvise muri filime y’abanyarugomo b’aba Mafia.

Bagize bati: “Mwibasire Israel natwe tuzabibasira… muraburiwe.”

Yoav Gallant na we ntiyashobora gukora ingendo mu bwisanzure. Amagambo yakoresheje ubwo yatangazaga ko Israel izagota Gaza, akenshi yagiye asubirwamo n’abanenga imyitwarire ya Israel.

Iminsi ibiri nyuma yuko Hamas igabye ibitero muri Israel byo ku itariki ya 7 Ukwakira mu 2023, Gallant yagize ati:

“Nategetse igotwa ryuzuye rya Gaza. Nta muriro w’amashanyarazi uzaba uhari, nta biribwa, nta bitoro, buri kintu cyose kirafunzwe… turimo kurwanya inyamaswa muntu kandi turimo gukora mu buryo bujyanye na byo.”

Mu isesengura rye, Khan yandika ko “Israel yambuye ku bushake kandi mu buryo bugambiriwe abaturage b’abasivile bo mu bice byose bya Gaza ibikoresho by’ingenzi cyane ku gukomeza kubaho kwa muntu”.

Avuga ko inzara igaragara mu bice bimwe bya Gaza kandi ko ishobora kwaduka akanya ako ari ko kose mu bindi bice bya Gaza.

Israel ihakana ivuga ko nta nzara ihari, ikavuga ko ubucye bw’ibiribwa budaterwa no kugotwa kwa Gaza – ko ahubwo guterwa n’ubujura bwa Hamas n’ubushobozi bucye mu kazi bwa ONU.

Mu gihe urwandiko rwo guta muri yombi Ismail Haniyeh rwaba rusohowe, uwo mukuru w’ishami rya politiki rya Hamas bizamusaba kubanza gutekereza neza kurushaho ku ngendo zihoraho akora agiye guhura n’abategetsi bo hejuru bo mu bihugu by’Abarabu.

Birashoboka ko yamara igihe kinini kurushaho ari ku cyicaro cye muri Qatar, igihugu, cyo kimwe na Israel, na cyo kitashyize umukono ku masezerano ya Roma yashyizeho urukiko rwa ICC.

Abandi bategetsi babiri ba Hamas bashinjwa, Yahya Sinwar na Mohammed Deif, byemezwa ko hari ahantu bihishe muri Gaza. Urwandiko rwo kubata muri yombi nta kintu kinini rwongera ku gitutu kibariho. Israel imaze aya mezi arindwi igerageza kubica.

Urwandiko rwo guta muri yombi rwanashyira Netanyahu mu cyiciro cy’abategetsi barimo nka Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, n’uwapfuye wabaye umutegetsi wa Libya, Koloneli Muammar Gaddafi.

Putin yashyiriweho urwandiko rwo kumuta muri yombi aregwa kwirukana abana muri Ukraine mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kubajyana mu Burusiya.

Mbere yuko yicwa n’Abanya-Libya – mu gikorwa cyo kumuhirika ku butegetsi cyagizwemo uruhare n’ibihugu bimwe byo mu burengerazuba Koloneli Gaddafi yari yarashyiriweho urwandiko rwo kumuta muri yombi aregwa ubwicanyi no gutoteza abasivile batitwaje intwaro.

Si ibintu byiza kuri Benjamin Netanyahu, umutegetsi wa leta yiratana kugendera kuri demokarasi, kuba yakwisanga muri icyo cyiciro.

SOURCE: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment