Ibikorwa bya RwandAir bikomeje kwaguka


 

Biteganyijwe ko mu mwaka utaha wa 2019, RwandAir izakira indege enye nshya zizayifasha no kwinjira ku isoko rya Amerika, Aziya n’u Burayi. Ubusanzwe RwandAir ifite indege 12 ikoresha mu byerekezo 26, ikaba ifite intego yo gukuba kabiri umubare wazo mu myaka itanu, hagamijwe kwagura ibikorwa muri Afurika no gukora ingendo ku yindi migabane y’Isi.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko muri Nyakanga 2019, bazakira indege ebyiri zo mu bwoko bushya bwa Airbus A330 n’iza Boeing 737 MAX.

Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko indege yerekeza mu Burayi, Aziya, Uburengerazuba bwo hagati, ku bibuga byo muri Afurika n’ibyerekezo bishya nka Amerika, u Bushinwa yitezweho uruhare mu iterambere bifuza kugeraho.

RwandAir ikomeje kwagura ibikorwa byayo

RwandAir yihaye intego yo kwinjiza 9% by’inyungu mu gutwara imizigo. Ku bufatanye na Leta, igiciro cy’umuzigo itwaye cyagabanutseho 62% kigera ku ku madolali ($)0.95 ku kilo mu gihe ibigo byo mu karere ikilo gitwarirwa amadolali ($)1.5.

Imizigo itwarwa muri RwandAir yavuye kuri toni 8,000 mu 2016 igera ku 13,000 mu Ukuboza 2017. Ingano y’imizigo inyura ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yitezweho kuzamukaho 30% ikagera kuri toni 16,900 mu Ukuboza 2018.

RwandAir izatangiza ingendo i Guangzhou mu Bushinwa na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena 2019, ikaba ibaye sosiyete ya kane muri Afurika izerekeza i New York nyuma ya Kenya Airways, South African Airways na Ethiopian Airlines.

Tubibutse ko u Rwanda ruheruka gusinya amasezerano n’u Butaliyani yemerera RwandAir gukoresha ibibuga by’indege byose byo muri icyo gihugu, aho ishobora gusiga cyangwa igakura abagenzi n’imizigo, akaba ari amasezerano ya 32 yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda n’igihugu cyo hanze ya Afurika nk’amahirwe yo kwagura imiryango.

 

 

NYANDWI  Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment