Ibiciro by’inyubako zo muri Vision City byagabanyijweho 60% ku bakozi ba leta


Ibiciro by’inzu zo guturamo mu mudugudu uzwi nka Vision City, byagabanyijweho 60% ku bakozi ba leta bakeneye inzu zo guturamo zijyanye n’icyiciro bariho. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB n’ikigo Ultimate Developers Ltd (UDL) gikurikirana uyu mushinga, rigaragaza ko abashyiriweho aya mahirwe ari abakozi ba leta batari ku rwego ruri hejuru y’Umuyobozi w’Ishami cyangwa urwego bingana,

Rivuga ko kandi bagomba kuba ari ubwa mbere bagiye gutunga inzu haba no ku bo bashakanye ku bashyigniwe. Bazaba bemerewe kugura za ‘appartement’ zirimo iy’ibyumba bibiri, bitatu cyangwa bine, ku giciro cyagabanyijwe.

Muri ubu buryo, inzu y’ibyumba bibiri izajya igurishwa miliyoni 63,000,000 Frw, zivuye ku giciro gisanzwe cya miliyoni 108 Frw. Iy’ibyumba bitatu izajya igurishwa miliyoni 94Frw mu gihe ubusnzwe yagurishwaga miliyoni 163, naho iy’ibyumba bine igurishwe miliyoni 108Frw mu gihe yagurishwaga miliyoni 187Frw.

Umudugudu wa Vision City uri mu Karere ka Gasabo

Ibi bigo byatangaje ko ku bakeneye inguzanyo, bazajya bayihabwa kuri 11% ishobora kwishyurwa mu myaka 20. Umuntu ukeneye inzu ku nguzanyo ashobora gusabwa 10% by’igiciro n’ubwo atari icyitonderwa.

Nk’uko byatangajwe, abakeneye kugura izi nzu bazatanga ubusabe bwabo hagati ya tariki 16-31 Ukwakira 2018. Isuzuma ry’abemerewe inzu rizakorwa hagati ya tariki 1-21 Ugushyingo 2018.

Umuyobozi wa Banki ya Kigali yemeye gutanga inguzanyo kuri izi nzu, Dr Diane Karusisi aheruka kubwira itangazamakuru ko iyi banki yemeye gutanga inguzanyo ku nyungu iri hasi kandi yishyurwa mu gihe kirekire, kuko ku isoko hamaze kuboneka inzu zijyanye n’igihe kandi bigaragara ko zikeneye igihe ngo zishyurwe bitewe n’igiciro ziriho.

Icyo gihe byatekerezwaga ko inyungu kuri nguzanyo y’izi nzu yazaba ari ku nyungu ya 12%.

Yagize ati “Iyi ni intangiriro ya gahunda yacu y’igihe kirekire yo gufasha Abanyarwanda mu mikoro yose bafite, ngo babashe kugira inzu; turi kwita iyi gahunda uburyo bushya bwo gutanga inguzanyo y’inzu.”

Yakomeje agira ati “Inyungu ya 12 ku ijana ku nzu za Vision City ni umwihariko twagezeho hamwe n’abafatanyabikorwa bacu. Kongera imyaka yo kwishyura inguzanyo ikava kuri 15 ikagera kuri 20 ni ikimenyetso cy’uburyo tworohereje abantu, ku buryo bitewe n’amikoro y’umuntu, ashobora kwishyura munsi yayo, mu myaka irindwi, ariko ntirenge 20.”

Iyi gahunda nshya yo gutanga inguzanyo z’inzu yashobotse ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi, RSSB, gifite imigabane igera kuri 25.1% muri BK, kikaba ari nacyo muterankunga w’umushinga w’ubwubatsi ushyirwa mu bikorwa na UDL.

Icyo gihe Umuyobozi w’agateganyo wa UDL, Eng. Alain Abimana, we yabwiye IGIHE ko bazajya babanza kumvikana n’umukiliya, bakabona kumwohereza muri banki.

Yagize ati “Umuntu ushaka inzu azajya aza twumvikane, noneho tumwohereze muri banki, irebe ibisabwa kuko iyo banki igiye guha umuntu inguzanyo hari ibyo igomba kubanza gusesengura. Nibamara kumvikana na banki twe tuzasinyana amasezerano y’ubugure nawe, tuyohereze muri banki itwishyure, ubundi nawe asigare ayishyura.”

Yakomeje avuga ko ari uburyo bwo gufasha abantu kugura inzu mu buryo buboroheje, kuko uyu munsi kujya muri banki gufata inguzanyo y’igihe kirekire, nibura baguha kuri 17.5%, ikinyuranyo hagati yayo n’iyi nguzanyo kikazaba ari amafaranga menshi.

UDL ifite umushinga wo kubaka inzu zisaga 4,500 mu byiciro bine mu gihe cy’imyaka umunani. Mu cyiciro cya mbere hubatswe inzu 504, muri Mata izigera ku 120 zari zimaze kugurishwa.

 

 

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment