COPCOM yabonye ubuyobozi bushya bwitezweho gukemura ibibazo byamunze iyi koperative


COPCOM” Koperative y’Abacuruzi b’ibikoresho by’Ubwubatsi n’Ububaji, kuri iki Cyumweru, abanyamuryango bagera ku 116 ni bo bari bujuje ibisabwa, ni na bo bahawe uburengazira bwo gutora komite nshya ibahagarariye,  mu gihe isanganywe abanyamuryango bagera 321.

Iki gikorwa cyo kwitorera komite nshya kikaba cyakozwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Nzeri 2021,  aho abanyamuryango ba Koperative COPCOM ikorera mumujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi ahazwi nko mu Gakinjiro ka Gisozi yabonye ubuyobozi mushya, nyuma y’iminsi ivugwamo ibibazo bitandukanye bishingiye ku miyoborere.

Kayitare Jérôme ni we watorewe kuyobora Koperative COPCOM n’amajwi 67% y’abanyamuryango.

Kayitare Jean niwe wagiriwe icyizere cyo kuyobora COPCOM

Kayitare w’imyaka 50 watorewe kuyobora Koperative COPCOM, mu ijambo rye yijeje abanyamuryango kuzababera umuyobozi mwiza, aharanira ko koperative itera imbere.

Ati “Ibibazo byose COPCOM yahuye nabyo ni uko hatagiye hakurikizwa amategeko.”

Kayitare yavuze ko akazi gakomeye afite ari ukongera guhuza abanyamuryango, amacakubiri akaba amateka no gukora uko ashoboye hakabaho umurongo wo gukomeza kwishyura BRD bakarangiza umwenda wa 1.800.000.000 Frw

Ni amatora yabaye nyuma yaho muri Kanama 2021 yari yarasubitswe kuko Umunyamuryango witwa Maniriho Blaise wari watowe n’abanyamuryango Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative mu Rwanda, RCA, cyamwangiye ko aba Perezida kuko yabaye muri Komite ngenzuzi yari icyuye igihe.

Icyemezo cya RCA icyo gihe ntabwo cyashimishije bamwe mu banyamuryango, bituma bamwe bahita bahaguruka barataha, amatora arasubikwa.

COPCOM ibonye ubuyobozi bushya mu gihe hari bamwe mu banyamuryango bayo bagera kuri 18 bari kuburana n’Ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ibijyanye n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu aho bakekwaho kunyereza asaga miliyari 1,7 Frw.

 

NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment