“Chosen Generation Club” ifite umwihariko wo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko


“Chosen Generation Club” yashinzwe n’urubyiruko rugamije gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose mu rubyiruko bagenzi babo, uyihagarariye akaba yijeje abanyarwanda ndetse n’abaturarwanda umwihariko wo guca burundu no gukumira ibiyobyabwenge ibyo ari byose mu rubyiruko.

Bayingana ashimangira ko Club ahagarariye ifite umwihariko wo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyirukoru

Bayingana Mfura Kenny Umuyobozi w’iyi club akaba ari nawe wayishinze,  yashimangiye ko bafite umwihariko mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose mu rubyiruko, aho yagize ati “Twe dufite umwihariko kuko ntago tubivuga gusa cyangwa ngo tubyandike birangirire aho, ahubwo tuzajya ahantu henshi hatandukanye twigishe urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ku batarabifata,   ababyishoyemo tubafashe kubirwanya, kuko hanze aha ibyo tubona biri ku mwanya wa mbere bitubuza twebwe urubyiruko kuba abagabo ari ibiyobyabwenge”.

Bayingana yasabye urubyiruko kwirinda ikintu cyose cyabaganisha mu biyobyabwenge, bikirinda ibigare bibashora mu biyobyabwenge, ahubwo bakagirana inama nziza hagati yabo, byaba ngombwa bakegera n’abarezi ndetse n’ababyeyi bakabagisha inama ku bijyanye n’ibishobora kubayobya byose.

Bayingana hamwe n’urubyiruko rugize Chosen Generation Club bahumurije ababyeyi,  babemerera ubufasha mu gufasha abana babo kuva no kuzinukwa ibiyobyabwenge ku bamaze kubyishoramo ndetse n’inzira yo kubikumira ku bataragwa mu mutego wabyo. Ukeneye ubu bufasha akaba yahamagara kuri 0732178296 cyangwa kuri 0783654371.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment