Uburyo bw’ikoranabuhanga buziyongera kuri IECMS “Integrated Electronic Case Management System” yifashishwa mu gutanga ibirego no kuzuza amadosiye agendanye n’urubanza. Iri koranabuhanga rikoze ku buryo uwatanze amakuru cyangwa ikirego azajya amenyeshwa aho dosiye ye igeze n’uri kuyikoraho ku buryo bizoroha no kugenzura niba hari uwayitindije nkana. Iri koranabuhanga ryiswe “Sobanuza Inkiko S-inkiko’’urikoresha ashobora kwifashisha interinete anyuze ku rubuga rwashyizweho cyangwa ubutumwa bugufi kuri telefoni igendanwa mu gusobanuza ibyo ashaka. S-Inkiko izatangira gukoreshwa ku wa 16 Nyakanga 2019. Umuntu azajya yohereza ubutumwa bugufi muri telefoni, niba ari ruswa yandike ijambo Ruswa asige…
SOMA INKURUCategory: ubutabera
Nyuma y’imyaka itatu hamenyekanye ko yasambanyije umunyeshuri
Umukobwa wo mu Murenge wa Mugunga, mu karere ka Gakenke, ashinja umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Akagari kumufata ku ngufu ubwo yari agiye kumusaba icyangombwa. Uwo mukobwa uvuga ko amaze imyaka igera kuri itatu asambanyijwe n’uriya muyobozi, ubu afite umwana w’umwaka n’amezi icyenda, avuga ko ubwo yigaga mu ishuri ry’imyuga kuri Janja, yaje mu kagari atuyemo kwaka ibyangombwa bijyanye n’icyiciro cy’ubudehe, umuyobozi amubwira ko ajya kubifata iwe. Ngo uwo mukobwa akigerayo, uwo muyobozi yamuhaye karibu mu nzu umukobwa yanga kwinjira, amubwira ko ibyo byangombwa abimuzanira hanze. Ngo uwo muyobozi yakomeje kumuhata…
SOMA INKURUU Rwanda rukomeje gushyira imbagaraga mu gukumira icuruzwa ry’abantu
Ku munsi wa mbere w’amahugurwa yahuje abayobozi ba RIB bo mu Turere twose uko ari 30 iri kubera mu Bugesera, Umuyobozi muri RIB ushinzwe gukurirana ibyaha bikomeye mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Jean Marie Vianney Twagirayezu yatangaje ko gucuruza abantu ari icyaha kigomba gukurikiranwa cyane ko ari ikibazo kimaze igihe kandi ntaho cyasize ku isi akaba ari muri urwo rwego bagiye kongererwa ubumenyi bubafasha gukurikirana no gufata abakekwaho gucuruza abantu. Avuga ko kimwe mu bituma buriya bucuruzi bugira ubukana bwihariye ari uko butesha agaciro ikiremwamuntu kandi bukaba bwambukiranya imipaka. Bituma…
SOMA INKURURuhango: Nyuma y’amezi umunani nibwo hamenyekanye urupfu rwa Nyirahabineza
Umugore witwa Nyirahabineza Jacqueline wo mu Kagari ka Nyamagana, Umudugudu wa Nyabihanga Akarere ka Ruhango, intara y’Amajyepfo, amaze amezi 8 yishwe n’umugabo we witwa Ndikumana Celestin wahise amushyingura mu nzu babanagamo ntibyahita bimenyekana. Amakuru Kigali Today abitangaza,uyu Ndikumana Celestin yiyemerera ko amaze amezi umunani yishe n’umugore we amushyingura mu nzu babanagamo aho ngo yabwiraga uwamubazaga iby’umugore we ko yahukanye. Amakuru y’urupfu rwa Nyirahabineza yatanzwe n’uwakodeshaga amazu ye na Ndikumana Celestin, umurambo we uhita utabururwa ujyanwa ku bitaro kugira ngo hamenyekane iby’urupfu rwe. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Velens, yavuze ko…
SOMA INKURUIbyaha byaje ku isonga mu gihe cy’umwaka
Kuri uyu wa mbere tariki 29 Mata 2019, mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego bafatanya mu gukumira no kugenza ibyaha, hamuritswe raporo igaragaza ko ibyaha 10 byaje ku isonga kuva muri Mata 2018 kugeza muri Werurwe 2019, byihariye hejuru ya 73% y’ibindi byaha muri rusange. Muri ibyo byaha harimo gukubita no gukomeretsa, ubujura bworoheje, ibiyobyabwenge, gusambanya abana, ubujura buciye icyuho n’ibindi. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenza ibyaha muri RIB, Twagirayezu Jean Marie yavuze ko ibindi byaha byagaragaye cyane ari ibishingiye ku ihohoterwa, aho kuva Mata 2018 kugeza…
SOMA INKURUUruhande rw’u Rwanda ku madosiye ya ICTR rwimwe na Loni
U Rwanda ntirwahwemye gusaba akanama gashinzwe umutekano muri Loni guhabwa amadosiye y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICTR) agashyingurwa mu Rwanda, ariko Umuryango w’Abibumbye ntiwabyumva ahubwo ufata icyemezo cyo kubaka ububiko bwayo i Arusha muri Tanzania. Aya madosiye akubiyemo amakuru avuga ku banyarwanda baburanishijwe n’uru rukiko kuva rwashingwa mu mwaka w’1994 ngo ruburanishe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2019, Umuyobozi w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT, Umucamanza Carmel Agius ari mu Rwanda, aho yanabonanye n’abayobozi bakuru barimo na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya…
SOMA INKURUUwari ushinzwe iperereza kuri ruswa yatawe muri yombi
Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Jean Pierre Nkurunziza, yabwiye itangazamakuru ko Umukozi ushinzwe iperereza mu Ishami ry’Urwego rw’Umuvunyi rikurikirana ibyaha bya ruswa, Theoneste Komeza, afunzwe ashinjwa kwakira ruswa. Icyaha uyu Komeza yafatiwe bikekwa ko yagikoze mu mwaka wa 2011 akiri umupolisi, nubwo urwego akorera rutigeze rumenya ko yabaye we. Nyuma haje kuboneka amakuru avuga ko uyu mugabo yaba yarakiriye ruswa mu rwego yakoreye mbere, ariko ntibikurikiranwe uko bikwiye. Nkurunziza yagize ati “Amakuru ni uko iyi ruswa yaba yarayakiriye akiri umupolisi, ariko biza guhurirana n’uko twebwe tutigeze tumenya ko yabaye umupolisi, muri CV…
SOMA INKURUUmugore wahaye umwana we Kiyoda yakatiwe
Urukiiko rwisumbuye rwa Muhanga rwakatiye Nyirabizimana Immaculee ushinjwa kuroga umwana we akoresheje kiyoda, imyaka 25 y’igifungo, nyuma yo kwemeza ko rufite raporo ya muganga yemeza ko umwana yarozwe hakoreshejwe Kiyoda. Isomwa ry’uru rubanza ryabaye mu ruhame mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi. Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Nyirabizimana Immaculee igihano cya burundu, ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwavuze ko igihano ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gifite ishingiro, ariko butakigenderaho kuko Nyirabizimana akemera akanagisabira imbabazi. Ikindi ni uko ari ubwa mbere akoze icyaha kandi akaba yarabyaye ari…
SOMA INKURUNdayisenga Vice Moyer wa Nyarugenge yaraye afashwe
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye itangazamakuru ko Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyarugenge Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Ndayisenga Jean Marie Vianney yaraye atawe muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ku Kimihurura. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste yashimangiye ko yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha akurikiranyweho kwigwizaho umutungo ati “Aracyekwaho ibyaha bijyanye no kwigwizaho umutungo. Yaraye afashwe ku mugoroba”. Ndayisenga Jean Marie Vianney yabaye umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza kuva mu mwaka wa 2014, akaba abaye umuyobozi wa mbere wo muri nyobozi y’Akarere uhuye n’ikibazo kibangamira…
SOMA INKURUAbagabo umunani bashinjwa kuranguza urumogi bacakiwe
Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Werurwe 2019, mu Mujyi wa Kigali nibwo Polisi yerekanye abagabo umunani bakurikiranyweho icyaha cyo kuranguza no kugemura urumogi mu bice bitandukanye by’igihugu, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi iherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro. Muri aba bagabo hari uwafatiwe mu Karere ka Bugesera afite igipfunyika kirimo ibiro bine by’urumogi n’undi wo mu Karere ka Gakenke wafatanywe agapfunyika k’ibiro 10 akazanye mu Mujyi wa Kigali. Icyishaka Cyprien wo mu Karere ka Gakenke wafatanywe ibiro 10, yemeza ko yafashwe amaze gucuruza urumogi ku nshuro ya…
SOMA INKURU