Covid-19: Abarenga ku mabwiriza bakomeje guhabwa ibihano

Polisi y’igihugu yerekanye abantu 15 batawe muri yombi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVIDー19 barimo 11 barengeje amasaha yo gutaha, abandi babwiwe kujya Kuri stade kwigishwa, barangiza bagakwepa bakitahira, abandi 4 ni abigaga n’abigisha imodoka muri Auto Ecole. Muri iki gihe u Rwanda rukomeje gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus,hari bamwe bakomeje kwica nkana aya mabwiriza biganjemo abasengera mu kivunge,abatinda gutaha mu ngo zabo,abatambara agapfukamunwa n’abakambara nabi. Aba bantu berekanwe kuri uyu wa Gatanu biyongereyeho abandi bantu 15 bafatiwe ku Kimisagara mu karere ka nyarugenge bari kunywera ikigaga mu…

SOMA INKURU

Uko u Rwanda rwakiriye iteshwa agaciro ry’ubujurire ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwongeye gutesha agaciro  ubujurire bwatanzwe n’imiryango y’abaguye mu ndege yahitanye Perezida Habyarimana Juvénal n’uw’u Burundi, Cyprien Ntaryamira kuwa 6 Mata 1994. Uru rukiko rumaze igihe rwiga ku bujurire bwatanzwe ku mwanzuro wo mu 2018 utegeka guhagarika iperereza ku bantu ikenda barimo abahoze mu buyobozi bukuru bwa Leta y’u Rwanda nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP). Iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana rimaze imyaka ikabakaba 23,  ryatngijwe mu 1997 ubwo umwe mu bagize umuryango w’Umufaransa waguye mu ndege Falcon 50 ya Habyarimana yatanze ikirego i Paris. Mu 1998…

SOMA INKURU

Abafatiwe mu bikorwa birenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bacakiwe

Abantu 17 bari mu byiciro bine nibo Polisi yafashe mu bihe bitandukanye barenze ku mabwiriza yo kurwanya Koronavirusi. Beretswe itangazamakuru ejo hashize taliki ya 14 Kamena, muri bo harimo abantu batanu  bafatiwe mu mujyi wa Kigali bawujemo bitemewe, batatu bari bavuye mu gihugu cya Uganda rwihishwa  abandi babiri bari bavuye mu karere ka Rusizi. Uwabarengeye Vedaste avuga ko mu rukerera rwa tariki ya 13 yavuye mu karere ka Rusizi rwihishwa ajya mu karere ka Nyamasheke  ahategera imodoka imuzana mu Mujyi wa Kigali ashaka gukomeza ngo ajye mu karere ka Musanze.…

SOMA INKURU

Ibyifuzo bya Kabuga Felecien byatewe utwatsi

Ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi ni bwo umunyarwanda  Kabuga Felecien yitabye urukiko bwa kabiri, nyuma y’icyumweru abamwunganira bahawe igihe cyo gutegura urubanza. Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwatesheje agaciro ubusabwe bwa Kabuga Félicien wifuza kurekurwa akaburana ari hanze muri ibi bihe yatangiye kuburanishirizwa muri icyo Gihugu. Abunganira Kabuga basabye urukiko ko umukiriya wabo yaburana adafunzwe, akaba ari kumwe n’umuryango we, kuko ashaje kandi arwaye ndetse ko bidakwiye kumwohereza kuburanira i Arusha batitaye ku buzima n’amagara bye. Nubwo Kabuga yari afite ibyifuzo bitandukanye, urukiko rwanzuye ko Kabuga aguma muri Gereza…

SOMA INKURU

Nyuma y’igihe kirekire ashakishwa aragezwa imbere y’urukiko

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2020, ni bwo Kabuga Félicien agezwa imbere y’urukiko i Paris mu Bufaransa, aho amenyeshwa ibyaha akurikiranweho. Reuters yatangaje ko umunyamategeko wa Kabuga Felicien witwa Emmanuel Altit yatangaje ko uyu musaza agezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa kabiri. Amakuru avuga ko urukiko rushyiraho inzira zemewe n’amategeko hanyuma rugaha urubanza abandi banyamategeko bashinzwe iperereza mu minsi 8 iri imbere. Kuri uyu wa Kabiri nibwo hamenyekana niba uyu mugabo ushinjwa kuba umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi yazashyikirizwa urwego rwasigariyeho urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda…

SOMA INKURU

Rwanda: Abasirikare bashinjwa gufata ku ngufu baburanishijwe

Urukiko rwa gisirikare mu Rwanda rwatangiye kuburanisha ku gufunga cyangwa gufungura by’agateganyo abasirikare batanu n’umusiviri umwe baregwa ibyaha birimo gufata abagore ku ngufu, abaregwa bose bahakanye ibyo baregwa. Bose ni abasirikare bakinjira mu gisirikare b’ipeti rya ’private’, ubushinjacyaha bwabareze ibyaha birimo; kurema umutwe w’abagizi ba nabi, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guta akazi, bakekwaho gukora bari mu kazi ko gucunga umutekano. Ibyo aba basirikare bashinjwa byabaye mu kwezi kwa gatatu bikorerwa mu gace gatuwe n’abaturage bugarijwe no kwimurwa binyuranyije n’ubushake bwabo. Bose bagejejwe mu rukiko bambaye udupfukamunwa mu rwego…

SOMA INKURU

RIB yatangiye gukurikirana Minisitiri Uwizeyimana Evode

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB”, rwatangaje ko rwatangiye iperereza ku munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Uwizeyimana Evode, waraye ahutaje umugore wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza, mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa RIB, Michelle Umuhoza yatangarije ikinyamakuru KT Press ko aya makuru ari impano batangiye gukora iperereza kuri Minisitiri Evode. Yagize ati “Yego turi gukora iperereza kuri iki kibazo.Turi kureba kuri iki kibazo mbere y’uko dufata umwanzuro wa nyuma.” RIB izareba ku mashusho yafashwe na CCTV yo kuri Grand…

SOMA INKURU

Babiri bafashwe bari mu mitwe ihungabanya umutekano beretswe itangazamakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2020 ku cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura, herekanywe Herman Nsengimana wari umuvugizi w’umutwe wa FLN, umwanya yagiyeho asimbuye Nsabimana Callixte (Sankara) ari kumwe na Mutarambirwa Theobald wigeze kuba Umunyambanga Mukuru wa PS Imberakuri igice cya Ntaganda Bernard. Aba bombi bakaba bakurikitanweho ibyaha binyuranye birimo ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. RIB yatangaje ko yatangiye iperereza nirirangiza izashyikiriza dosiye ubushinjacyaha. Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle, yasobanuye ko aba bombi batavugisha itangazamakuru kuko batarabazwa ku byaha bakekwaho. Muri Mata…

SOMA INKURU

Fireman yasabiwe iminsi 30 y’igifungo

Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mutarama 2020 nibwo Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko Umuraperi Fireman uregwa muri dosiye imwe na Cpl Murwanashyaka Modeste wigishaga i Iwawa, bashinjwa ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bafungwa iminsi 30 y’agateganyo. Uwimana Francis wamamaye mu muziki nka Fireman yagejejwe mu Rukiko rwa Gisirikare tariki 31 Ukuboza 2019, aho yaburanishijwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bibabaje, ashinjwa gukorera mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.Soma hano uko bireguye mu rukiko ku byaha bashinjwa Mu iburana ku ifungwa n’ifungura abaregwa bose bahakanye…

SOMA INKURU

Gicumbi: Gitifu yatawe muri yombi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwaruyumbu gaherereye mu Murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi afunzwe akurikiranyweho kunyereza amata ya Inyange yari agenewe abana bato muri gahunda yo kubafasha gukura neza. Nk’uko umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yabitangarije Umuseke dukesha iyi nkuru, uyu gitifu yafashwe taliki 30 Ukuboza, 2019 akekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta. Ati “ Ufunzwe ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwaruyumbu…Afungiwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, yafashwe taliki 30, Ukuboza, 2019 afungiye kuri station ya Cyumba.”Iki kinyamakuru cyatangaje ko amakuru y’uko gitifu w’umusigire w’Umurenge wa…

SOMA INKURU