Hamenyerewe ko kanseri y’ibere yibasira igitsina gore gusa, ariko siko biri kuko byagaragaye ko n’igitsina gabo kitasigaye ndetse ikaba ikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi n’u Rwanda rudasigaye. Abagabo bari munsi ya 5% mu Rwanda ni bo bagaragayeho kanseri y’ibere, ikaba ikunze kwibasira abari hagati y’imyaka 40 na 50. Abantu banyuranye batangarije umuringanews.com ko kanseri y’ibere ari indwara yibasira igitsina gore gusa, itareba abagabo. Ariko siko bimeze kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima gitangaza ko kanseri y’ibere yibasira n’abagabo kandi iba ifite ubukana bwinshi, ikaba inarangwa n’ibimenyetso bisa nk’ibya kanseri y’ibere…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Rutahizamu wa Arsenal mu Rwanda
Jurriën David Norman Timber ni umuholandi w’imyaka 22 waje mu ikipe ya Arsenal avuye mu ikipe ya Ajax yo mu Buholandi mu mpeshyi ishize, uyu myugariro mushya wa Arsenal, Timber ari mu ruzinduko mu Rwanda kugeza ku cyumweru we n’umukunzi we. Jurriën David Norman Timber yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14/12/2023, aho aje muri gahunda ya Visit Rwanda, bikubiye mu masezerano igihugu cy’u Rwanda gisanzwe gifitanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza. Uyu mukinnyi yitabiriye umukino wa mbere mu ikipe ya Arsenal tariki 06…
SOMA INKURUHakora ku mipaka 2, urujya n’uruza ruri hejuru, havugwaho VIH/SIDA iri hejuru, inzego z’ubuzima ziti: “Ntitwicaye”
Kirehe kamwe mu turere tugize intara y’Iburasirazuba, kagiye kavugwaho kugira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri hejuru, cyane ko urujya n’uruza ruri hejuru by’umwihariko mu bice byegereye umupaka wa Rusumo ndetse no kuba gafite inkambi ya Mahama imwe mu nkambi nini ziri mu Rwanda. Nubwo bimeze gutya inzego z’ubuzima zitangaza ko hari igikorwa. Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kirehe, Dr Munyemana Jean Claude atangaza ko kuva tariki 1 kugeza 14 Nzeli 2023, muri aka karere hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Yemeza ko hatanzwe udukingirizo 50414,…
SOMA INKURUUmuhanzi The Ben yasutse amarira mu rusengero
Ni mu masengesho yabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023 muri Eglise Vivante, aho umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, yasutse amarira mu rusengero, ananirwa kuvuga ubwo yari kumwe na nyina n’abavandimwe barimo mushiki we na murumuna we. The Ben yahawe umwanya muri uru rusengero, ashima Imana, agaragaza ko afite umunezero mwinshi mu mutima mu buryo budasanzwe. Ati “Nejejwe no guhagarara imbere yanyu ndetse nanashima Imana. Ndumva nishimye cyane muranyihanganira ariko naririmba ku ndirimbo nise ‘Ndaje’ Mama akunda cyane[…] ndashima Imana gusa ngira ikibazo cy’amarangamutima ariko…
SOMA INKURUUmuhanzi Bryan Adams yatangaje aho ubucuti bwe n’igikomangoma Diana bwavuye
Umuhanzi Bryan Adams ku nshuro ya mbere yavuze uburyo ubucuti bwe n’igikomangoma Diana bwavuye ku ndirimbo yanditse ku rushako rubi rwa Diana. Uyu muhanzi yibutse ko Diana yamubwiye ko “yasekejwe cyane” n’uburyo muri iyi ndirimbo aririmba ko yumvise “ataye ubwenge” ku munsi Diana arongorwa n’igikomangoma Charles. Mu kiganiro n’ikinyamakuru Sunday Times, uyu muhanzi wo muri Canada uzwi mu ndirimbo nka “Please forgive me” avuga ko Diana yamutumiye ngo basangire icyayi kugira ngo yumve iyo ndirimbo nanone. Adams yahagaritse iyo ndirimbo ubwo Diana yapfaga mu 1997 “mu cyubahiro cye”, nk’uko abivuga.…
SOMA INKURURANGO SUPER MARKET isoko ry’icyerekezo riziye igihe
Ni isoko ryari risanzwe rikora ariko kuri ubu rikaba ryarubatswe mu buryo bujyanye n’icyerekezo riherereye i Rango, mu murenge wa Mukura, mu karere ka Huye. Ni isoko rije rifite umwihariko kuko umuntu yakwinjiramo agahaha ibyo akeneye (ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro n’inkweto, n’ibindi ). Biteganyijwe ko iri soko rizatahwa ku mugaragaro tariki 15 Ukuboza 2023. Abahaturiye bagaragaza ko bishimiye iri soko ry’icyerekezo ribegerejwe kandi ngo baryitezeho kurushaho kunoza imibereho yabo mu buryo bwo kubona akazi, guhaha neza bizira inenge hafi yabo UBWANDITSI: umuringanews.com
SOMA INKURULionel Messi yahishuye ibanga rikomeye
Rutahizamu Lionel Messi yemeye ko yari hafi gukurikira Cristiano Ronaldo muri Saudi Arabia. Uyu mugabo watwaye Ballon d’Or umunani,yatunguye benshi ubwo yangaga akayabo yahabwaga n’ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia yashakaga kumuha miliyari y’amapawundi. Yavuye muri Paris Saint-Germain yerekeza muri Inter Miami muri Nyakanga,ariko yatsinze ibitego 11 mu mikino 14 yakinnye muri iyi kipe ndetse ayihesha igikombe cya mbere mu mateka yayo. Time Magazine yazirikanye kuza kwa Lionel Messi aho yavuze ko byazamuye mu buryo butangaje umupira w’amaguru muri Amerika. Kizigenza Messi yemeje ko yari hafi kwerekeza muri…
SOMA INKURUIbimenyetso bitanu byakuburira ko wanduye virusi itera SIDA
Abashakashatsi bemeza ko hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko ushobora kuba wamaze kwandura virusi itera SIDA, nyuma y’uko waba wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa habayeho ibyago byo guhura n’izindi nzira zishobora gutuma habaho kwandura virusi itera SIDA. Ubushakashatsi bwatangarijwe ku rubuga rwa Health.com, bwatangaje ko nibura ukwezi kumwe cyangwa abiri virusi itera SIDA iri mu mubiri w’umuntu, 40% kugeza kuri 90% bashobora kugira ibimenyetso binyuranye. Ariko bunashimangira ko hari abashobora kwandura virusi itera SIDA bakamara igihe kinini umubiri wabo nta kimenyetso na kimwe ugaragaza. Hari abashobora kumara nibura imyaka icumi nta…
SOMA INKURUIgitaramo cya Kendrick Lamar cyavugishije benshi
Kendrick Lamar umuhanzi w’umunyamerika w’icyamamare mu njyana ya rap yakoze ‘performance’ yo ku rwego rwo hejuru mu gitaramo cya muzika muri BK Arena i Kigali aho yataramiye ibihumbi by’urubyiruko rwitabiriye mu gihe kigera hafi ku isaha imwe n’igice. Uretse urubyiruko rwinshi rwitabiriye iki gitaramo na Perezida Paul Kagame n’umugore we nabo ntibacikanywe. Abandi bahanzi nka Bruce Melodie na Ariel Wayz bo mu Rwanda, na Zuchu wo muri Tanzania nabo bashimishije abitabiriye iki gitaramo cyo gitangiza iserukiramuco ryiswe #MoveAfrica ryateguwe na Global Citizen ku bufatanye n’Ikigo PGLang cyashinzwe n’umuraperi Kendrick Lamar…
SOMA INKURUNyuma yo kuvugwaho byinshi, DJ Dizzo yongeye kuremba
Kuva ku wa 27 Ugushyingo 2023, DJ Dizzo ari mu bitaro bya gisirikare i Kanombe aho ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo kongera kugira ibibazo by’ubuzima. arembejwe n’uburwayi bwa kanseri bwongeye kumushyira hasi, agahamya ko akeneye amasengesho y’abantu. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, DJ Dizzo yavuze ko kugeza ubu ari kongererwa amaraso ariko anavomwa amazi mu bihaha. Agira n’icyo asaba abanyarwanda banyuranye batasibye kumuba hafi. Ati “Ikintu nasaba Abanyarwanda ni uko bafata akanya bakansengera atari njye gusa ahubwo basengere buri wese urwaye kanseri, njye nubwo amezi atatu ariyo nari nahawe akarenga ku…
SOMA INKURU