Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022 mu masaha ya mu gitondo nibwo hamenyekanye ko abantu bataramenyekana batemye inka ya Ruzindana Paul wakorotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi. Bivugwa ko Ruzindaza yasanze inka ye bamaze kuyitema ahagana saa moya n’igice za mu gitondo nyuma y’uko yari ahumuje gukama. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, Rafiki Umwizerwa, yatangaje ko hataramenyekana abatemye iriya nka ko ariko iperereza ryatangiye. Ati “Abayitemye ntabwo turabamenya ariko turimo gukomeza gushakisha amakuru kugira ngo hamenyekane ababikoze.” Uyu muyobozi yemeje ko…
SOMA INKURUCategory: Amakuru mashya
CHUK habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwasohoye itangazo rihamagarira abantu baburiye ababo mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuza kureba niba mu mibiri yahabonetse hari abo bamenyamo. Akarere ka Nyarugenge kavuga ko iyo mibiri igera kuri 89, yabonetse ku itariki 10 Werurwe 2022 mu byobo byacukuwe muri CHUK, ubwo harimo kubakwa inzu nshya zunganira abarwayi, hafi y’ahari uburuhukiro bw’abitabye Imana (Morgue). Itangazo rigira riti “Turasaba ababa bafite ababo bakeka ko bahaguye kuzagera aho iyo mibiri izatunganyirizwa mu Rwunge rw’Amashuri rwa Cyivugiza, ruherereye mu Murenge wa…
SOMA INKURUImpanuka y’indenge yarimo abagera ku 132
Ikigo gishinzwe Indege za Gisivili mu Bushinwa cyatangaje ko Boeing 737 yarimo abagenzi 132 yakoze impanuka ubwo yari igeze ku musozi uri hafi y’Umujyi wa Wuzhou mu Gace ka Teng mu majyepfo y’iki gihugu. Indege yakoze impanuka kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Werurwe 2022, ni iya sosiyete yo mu Bushinwa ya China Eastern Airlines. Televiziyo y’u Bushinwa, CCTV yatangaje ko abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bahise boherezwa muri aka gace ngo hakorwe ubutabazi bw’ibanze. Indege ya Boeing 737 yakoze impanuka yarimo abantu 132 barimo abagenzi 123 n’abakozi bayitwara bagera ku…
SOMA INKURUU Rwanda rwongeye kuza mu bihugu bitanu bya mbere aho abaturage batishimye
Mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, igihugu cy’u Rwanda ni cyo kiza imbere mu kugira abaturage batishimye n’amanota 3.3 rukanaza mu bihugu 5 bya mbere muri Afurika aho abaturage batishimye. Ni mu gihe Uganda ari yo igaragara nk’ifite abaturage bishimye kurusha ab’ahandi muri aka karere n’amanota 4.6. Ku bihugu by’Uburundi na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ho nta makuru yabonetse yerekeranye nabyo mu bushakashatsi bw’uyu mwaka. Muri rusange ubushakshatsi bugaragaza ko icyorezo cya COVID-19 kiri mu mwaka wacyo wa gatatu cyatumye ibipimo byo kwishima by’abatuye isi bigwa hasi kubera ingaruka cyagize ku…
SOMA INKURUImyiteguro irarambanyije ku bakobwa bitegura gutoranywamo Miss Rwanda 2022
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Werurwe 2022, abakobwa 19 bagiye gutoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2022 bakoze ikizamini kijyanye n’ubumenyi bafite ku muco. Ikizamini cy’umuco kigira uruhare mu bituma haboneka umukobwa wegukana ikamba rya Miss Heritage n’ubwo atari cyo cyonyine kibigena kuko hari n’akarusho k’imbyino abakobwa bashobora kugaragarizamo umuco no mu bindi bikorwa bagenda bakora bifite aho bihuriye n’umuco. Umukobwa ubaye Miss Heritage ahembwa na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus, ahabwa miliyoni 5 Frw. Muri iki kizamini cya Culture Challenge kiri mu bitanga Miss Heritage muri Miss Rwanda abahatanira…
SOMA INKURUHamenyekanye amatariki y’ingenzi ibarura rusange rya 5 ry’abaturage rizakorerwaho
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyasohoye amatariki y’ingenzi ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire rizakorerwaho, aho rizatangira tariki ya 14 kugera kuri 30 Kanama 2022 ndetse n’urutonde rw’ibibazo bizabazwa. Abaturage hirya no hino mu gihugu bavuga ko bifuza ko iri barura rusange ryatangira kumenyekanishwa kugira ngo bazatange amakuru nyayo. Aba baturage barimo n’abakoreweho igeragezwa muri myiteguro y’iri barura rusange, bavuga ko bazi akamaro k’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire kuko iyo hatanzwe amakuru nyayo hakorwa igenamigambi rihamye. Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyasohoye amatariki y’ingenzi n’urutonde rw’ibibazo bizabazwa n’abakarani mu gihe iri barura rizaba ritangiye gukorwa,…
SOMA INKURUHuye: Umugore ntiyasigaye mu rugamba rw’iterambere
Ku munsi w’umugore uba buri mwaka tariki 8 Werurwe, akarere ka Huye kawuzihirije mu mirenge inyuranye, aho abagore bo murenge wa Mbazi bawizihije bishimira ibikorwa byiza bagezeho bitanga icyizere cy’iterambere. Abagore banyuranye bo muri uyu murenge bibumbiye mu mashirahamwe anyuranye abafasha kwiteza imbere hagendewe ku bumenyi buri wese aba afite, rimwe muri ayo mashyirahamwe harimo Mafubo ( kurinda umugore mugenzi wawe ko yashungerwa) ni umuryango ukorera mu karere ka Huye, wiyemeje kugendana n’umugore mu bibazo ahura nabyo ibyo ari byo byose haba mu bujyanama ndetse no bikorwa binyuranye, ukamuherekeza kugeza…
SOMA INKURUYafashwe asambanya umugore w’abandi bimuviramo urupfu
Mu karere ka Huye, mu murenge wa Rusatira, umugabo yakubiswe bimuviramo urupfu nyuma yo gufatwa asambanya umugore w’abandi mu masaha ya saa tatu z’ijoro. Uwo mugabo asanzwe abana n’umugore we mu mudugudu wa Kavumu, mu kagari ka Kimirehe ariko yari afite akazi mu karere ka Muhanga. Ubwo uwo mugabo yatahaga iwe avuye i Muhanga mu ijoro ryo kuwa 5 Werurwe 2022, yageze mu rugo atunguye umugore, ahageze asanga hari undi mugabo baryamanye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Kalisa Constantin, yatangaje ko uwo mugabo yishwe yatashye urugo rw’abandi ajya gusambana n’umugore…
SOMA INKURUU Rwanda rugiye kwakira Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igiye kwakira inama ya Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika, izaterana ku nshuro ya 77, ikaba izaterana kuva ejo kugeza kuya 11 Werurwe 2022, aho biteganyijwe ko abagera ku 120 ari bo bazayitabira bahagarariye Inteko Zishinga Amategeko 41. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko agaciro ko kwakira iyi nama katagarukira ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda gusa ahubwo kagera no ku Banyarwanda muri rusange. Ati “Twizeye ko tuzagira ibiganiro bizavamo umusaruro mwiza. Ntidushidikanya ko uzaba umwanya mwiza wo kungurana…
SOMA INKURUUmucungagereza yarashe mugenzi we, dore icyo ubuyobozi butangaza
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, rwatangaje ko mu ijoro ryo kuwa 3 Werurwe 2022, muri Gereza ya Gicumbi iherereye mu Murenge wa Miyove habereye impanuka y’umucungagereza warashe mugenzi we. Ibi byabaye ubwo hari umucungagereza w’umukobwa wari urwaye bagenzi be babiri bajya kumusura mu masaha y’umugoroba, ubwo bari muri icyo cyumba baganira nibwo mugenzi wabo w’umusore, yinjiyemo aza kurekura isasu rifata umwe muri abo bakobwa ahita ajyanwa mu bitaro aza gupfa nyuma y’igihe gito. Ubuyobozi bwa Gereza ya Gicumbi butangaza ko aba bacungagereza bari basanzwe babanye neza ndetse uwo musore yari…
SOMA INKURU