Abibasirwa n’indwara zitandukanye zanze gukira bafitiwe igisubizo


Umuvuzi gakondo ufite ikusanyirizo ry’imiti nyafurika Sibomana  Jean Bosco yemeza ko ubuvuzi gakondo bufasha abantu batari bake, akaba ari muri urwo rwego yatangarije umuringanews.com zimwe mu ndwara avura harimo  nk’umutwe udakira, isereri, umunaniro ukabije, amibe, ikirungurira, kutituma neza, inkorora, ihindagurika ry’imisemburo bitera gucika intege mu gukora imibonano  mpuzabitsina (imiti yongera sentiment ), imiti yo gufasha abakobwa n’abagore bataciye imyeyo, imiti ibuza abakobwa n’abagore kuribwa mu nda bari mu mihango, kuvura ababaswe n’ibiyobyabwenge nk’urumogi, itabi,inzoga bakabicika.

Umuvuzi gakondo Sibomana asobanura imiti gakondo yifashisha mu kuvura indwara zananiranye

Uyu muvuzi gakondo yemeje ko ibi byose abikesha ikusanyirizo ry’imiti gakondo  nyafurika akabayemeza ko irikusanyirizo ryatangiriye mu Rwanda arikeganya kuryagura akajya no mu bindi bihugu duturanye. yagize ati “ mfite gahunda yo kuzagura ikusanyirizo rikazagera no hanze nko muri Tanzaniya, muri Uganda ndetse na Kenya, kuko imiti gakondo igomba kurenga nyarwanda ahubwo igahinduka nyafurika”.

Sibomana yanagiriye inama abanyarwanda yo kutijandika mu biyobyabwenge kuko amagara asesekara ntayorwe, akaba yanaburiye abantu ko hari indwara zidakira nka kanseri zibasira cyane abadamu, akaba yarabashishikarije kwipisha igihe babonye impinduka ku mubiri wabo kuko aribo bakunze kwibasirwa n’izi ndwara z’ibyorezo zidakira, anaburira abagabo kwirinda kanseri ya prostate. Yemeye ko hari indwara bavura muri izi ariko hari n’izo badafitiye ubushobozi, kuko hari igihe bunganirana n’ubuvuzi bwa kizungu, akaba ari muri urwo rwego yagiriye abantu inama yo kwipimisha byibuze rimwe mu mwaka, bagakoresha ibizamini byose bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze, bikabafasha kububungabunga.

Ikusanyirizo ry’imiti gakondo

Mukarutesi Dativa, umugore w’imyaka 45 y’amavuko, utuye mu Mujyi wa Kigali, ubwo umuringanews.com wasuraga iri kusanyirizo ry’imiti gakondo nyafurika, twahuriyeyo ari kumwe n’umwana we w’umuhungu w’imyaka 23, atubwira ko yari yarahangayitse cyane umwana we yarabaswe n’ibiyobyabwenge, ngo ariko imiti uyu muvuzi gakondo yamuhaye yamugiriye akamaro.

Yagize ati “nazanye umwana wanjye hano narazengurutse ahantu hose bampa imiti imukura ku rumogi n’itabi ariko byaranze, ubu yari yararetse ishuli ageze muri kaminuza kubera ibiyobyabwenge, ariko aho yafatiye imiti yahawe na Sibomana, yarabiretse burundu, ubu turi gufata imiti imukiza ingaruka z’ibiyobyabwenge, ariko ubundi nta kibazo agifite ndetse yasubiye no mu ishuli”.

 

Umuvuzi gakondo Sibomana Jean Bosco

Umuvuzi gakondo Sibomana yatangaje ko bafite imikoranire myiza na Minisiteri y’Ubuzima, aho yabasabye kwihuriza hamwe nk’ihuriro bakaba barashyiriweho  ikigo cy’ubushakashatsi gakondo cya leta “NIRDA” .

Sibomana Jean bosco akaba afite imyaka 18 y’uburambe mu buvuzi gakondo, afite ikusanyirizo ry’imiti gakondo nyafurika  rikorera Nyabugogo mu gikari cy’amashyirahamwe, nimero ze akaba ari  0788835329. Yanatangaje ko yashyizeho promosiyo ku bantu bose bamugana.

 

 

NIYONZIMA Theogene

 

 

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment