Abakunda gupagasiriza mu bihugu byo hanze, u Buyapani bugiye kubashyira igorora


Mu gihe ibindi bihugu by’i Burayi na Amerika bikomeje intambara yo kwirinda abimukira, u Buyapani bwo busanga hatagize igikorwa mu myaka iri imbere buzagongwa n’ikibazo cyo kubura abakozi kubera ko benshi mu baturage babwo bazaba ari abasaza n’abakecuru. Guverinoma y’u Buyapani kuri uyu wa Gatanu irashyikiriza abasenateri umushinga mushya w’itegeko ryorohereza abanyamahanga kuba no gukorera muri icyo gihugu.

Abasheshe akanguhe nibo benshi mu Buyapani

Umushinga ugiye kugezwa mu Nteko wemerera abanyamahanga bafite ubumenyi buringaniye mu nzego kuba basaba kuba muri cyo gihugu bagahabwa akazi na visa imara imyaka itanu. Abanyamahanga bafite ubumenyi bwo hejuru, bo bazaba bemerewe kujyana n’imiryango yabo mu Buyapani, bahabwe visa ishobora kongerwa bya burundu.

Ibi bibaye nyuma y’aho Sosiyete zo mu Buyapani zatangiye kubura abakozi, mu gihe ubushomeri muri icyo gihugu buri kuri 2% bivuze ko ahanini abadakora ari abana bato cyane n’abasaza batakibasha kugira na kimwe bakora. Imibare yerekana ko abatuye u Buyapani bazagabanukaho kimwe cya gatatu mu mwaka wa 2065 bavuye kuri miliyoni 127 bariho uyu munsi. Icyo gihe, umwe mu Bayapani bane azajya aba afite imyaka 75 kujyana hejuru.

Mu Buyapani abasaza nibo benshi niyo mpamvu hari ikibazo cy’abakozi

Icyakora, ikibazo gikomeye gisigaye ni uburyo Abayapani batiyumvamo cyane abanyamahanga. Ibyo bituma sosiyete zo muri icyo gihugu zitinya guha akazi abanyamahanga bagashoboye zitinya ko abenegihugu batabiyumvamo.

Hari ubushakashatsi buherutse gukorwa bugaragaza ko u Buyapani aricyo gihugu cyo muri Aziya kidashamaje gukoreramo nk’uko Bloomberg yabitangaje. Ikindi kibazo ni umuco wa sosiyete zo muri icyo gihugu wo gukora ubucuruzi na serivisi zazo mu kiyapani mu gihe Icyongereza nk’ururimi mpuzamahanga rudahabwa agaciro. Abayapani kandi bafite imyumvire ko kuzana abanyamahanga benshi muri icyo gihugu bizongera ibyaha.

Kugeza ubu 20 % by’Abayapani bafite imyaka irenze 65, ikibazo gikomeye ni uko abenshi mu bafite imbaraga zo gukora imirimo inyuranye bari mu mirimo yo kwita kuri abo bakuze.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment