Bamwe mu bagore bari mu nzego z’ubuyobozi mu makoperative yo mu Ntara yIburasirazuba bahamya ko imiyoborere y’abagore itandukamye n’iy’abagabo mu makoperative.

Mukantwali Winfilde ni umwe mu bagore bari mu buyobozi bwa koperative Ineza ku murimo, yaturutse mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora, yagize ati “twahuguwe ku micungire y’amakoperative no kuzuza ibitabo, ibi ni ibintu dusanzwe dukorerwa kandi ni inyungu cyane ku bagore umugore wahawe ubumenyi ku micungire y’amakoperative abikora neza, ubu amakoperative menshi akora neza dufite ni ayobowe n’abagore, niyo mpamvu dushima leta yacu yadushubije agaciro twahawe”.
Kayitesi Solange ni umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative, yemeza ko uruhare rw’abagore mu miyoborere n’imicungire myiza y’amakoperative ari ikintu gikenewe cyane, yagize ati “akenshi abadamu bari mu buyobozi usanga bitinya badafata ibyemezo, akenshi mu bibareba usanga bigize ba ntibindeba, turagirango bumve ko imiyoborere n’imicungire y’amakoperative ibareba, nta terambere twageraho umugore adateye imbere, burya umugore niwe mutima w’urugo”.
Abagore basaga 120 bo mu Ntara nibo bateraniye I Rwamagana muri Kaminuza ya UNLAK aho bari kwigishwa uburyo bwo gucunga umutungo wa koperative no kunoza imiyoborere yayo, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rwamagana ni Umutoni Jeanne, yagize ati “ Nk’uko tubivuga ko tutazatesha agaciro uwakadusubije, natwe kugira ngo tubigereho ni uko dukora neza mu makoperative yacu, tukayacunga neza, ubumenyi duhawe tugende tububyaze umusaruro, iyo koperative uhagarariye genda ubigishe kandi bizabere urugero abandi bose batayarimo nabo bifuze kujya muri koperative iyobowe n’umugore wahuguriwe gucunga neza umutungo wa koperative, murasabwa kwigisha cyane abo baturage batari mu makoperative nabo bakayajyamo ariko bizaterwa n’uburyo bazabona uko mwe muyarimo mwiteje imbere, mwacunze neza ibyanyu, ko mwayoboye neza amakoperative yanyu neza”.

Iki ni icyiciro cya mbere cyahuje abagore bari mu nzego z’ubuyobozi bw’amakoperative bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kirehe, Rwamagana na Bugesera ni kubufatanye bwa USAID mu mushinga wayo wa MSH/RHSSA aho bakangurira abagore kurushaho gusobanukirwa uburenganzira n’umumaro wabo mu miyoborere n’imicungire y’amakoperative.
HAKIZIMANA YUSSUF