Nkombo: Abaturage batangaje icyatumye umutekano wo mu mazi ugaruka


Abatuye ku kirwa cya Nkombo n’abakorera imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu ande rw’akarere ka Rusizi, baravuga ko kuva Polisi ikorera mu mazi yagera kuri iki kirwa no mu mazi agikikije, ubu ibyaha byaberaga muri aya mazi byiganjemo ubushimusi byagabanutse ku kigero gishimishije.

Ugeze ahitwa ku Busekanka mu murenge wa Nkanka witegeye ikirwa cya Nkombo, nta kindi ubona usibye urujya n’uruza rw’amato aba yambutse abantu n’ibintu bava n’abagana kuri icyo kirwa mu buhahirane.

Nyamara ngo mu minsi yashize ntibyari ububuhahirane gusa ahubwo harimo no kuba indiri y’ibyaha, kuko ariho byinshi mu bicuruzwa bitemewe n’ibitanyuzwa mu nzira zemewe byanyuzwaga, ngo nkombo n’amazi ayikikije yaberagamo byinshi bibi byahungabanyaga umutekano.

Nyamara aba baturage barahamya ko uyu munsi baryama bagasinzira, kuva muri iki kiyaga cya Kivu hatangira gukorera polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi ngo kuko byinshi mu bikorwa bibi byahacitse.

Gusa Nzeyimama Jean Claude, umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’uburobyi, avuga ko uyu mutekano uri muri aya mazi, abaturage batawuharira polisi gusa, ahubwo bafatanya nayo.

Umuyobozi w’ishami rya polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi, ACP Elias Mwesigye, na we ashima ubufatanye bafitanye n’abaturage ndetse akabizeza ko uyu mutekano uzakomeza kuko ngo polisi ibifite ibisabwa byose ngo uyu mutekano ukomeze usugire.

Umurenge wa Nkombo ugizwe n’uturwa tune aritwo Nkombo, Gihaya, ishywa ndetse n’akarwa ka Bweramata ko kadatuwe.

Amazi azengurutse ibi birwa ni nayo agabanya ibihugu by‘u Rwanda na RDC ku buryo ibikorwa byiganjemo uburobyi usanga babisangiye ndetse mu minsi yashize bikaba byarakundaga gukurura amakimbirane hagati y’abarobyi b’impande zombi, kubera kurengeerana no kwibana ibikoresho by’uburobyi ariko ngo ubu kuva polisi ikorera mu mazi yaza byabaye amateka.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment