Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) ku bufatanye n’Ikigo giharanira iterambere ry’Ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba (Trademark East Africa, TMEA) ku nkunga ya USAID, batangije uburyo bw’ikoranabuhanga bugiye kujya bwifashishwa n’abacuruzi ndetse n’abandi bose bajyaga bakenera serivisi zitandukanye z’ubuziranenge.
Iri koranabuhanga rishya ryiswe Single Window Information for Trade (SWIFT) rizagabanya umwanya byafataga ngo uwatanze ubusabe butandukanye bwa serivisi zijyanye n’ubuziranenge ahabwe igisubizo, aho bizava ku minsi itanu bikaba iminota 20 kandi byose bigakorwa umukiliya atavuye aho ari.
Kubaka iri koranabuhanga byatwaye ibihumbi 125 by’amadolari ya Amerika (hafi miliyoni 125 Frw) yatanzwe na USAID.
Iri koranabunga wabona unyuze kuri www.portal.rsb.gov.rw rifite ibice bibiri, urubuga rwa Internet abakiliya banyuraho basaba serivisi zitandukanye bajyaga babona bagombye kugera kuri RSB ndetse n’ikindi gice cy’imbere gikoreshwa n’abakozi ba RSB, Management Information System(MIS) mu gukurikiranira hafi ubusabe n’ibibazo byatanzwe n’abakiliya.
Ukoresha uru rubuga ashobora gusaba ubufasha bitewe n’ikibazo yagize agasubizwa. Ibyangombwa bisabwa harimo nk’icyo gutanga ubusabe bwa serivisi runaka, kubona urutonde rw’ibyangombwa by’ubuziranenge, gusaba icyemezo cy’Ubuziranenge cyizwi nka S-Mark n’ibindi.
Ubu byose bazajya babibona bifashishije mudasobwa cyangwa telefone zabo, ndetse na raporo z’ubuziranenge bw’ibicuruzwa byabo bazihabwa muri ubwo buryo.
Ibyangombwa byose bizajya bisohoka mu buryo bw’ikoranabuhanga bisinye.
Ikindi cyiza kuri iri koranabuhanga ni uko umuntu ashobora guhita yishyura akoresheje ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu kwishyura nka Irembo, BK, Visa Cards n’ibindi.
Mu muhango wo kumurika ku mugaragaro iri koranabuhanga wabereye ku cyicaro gikuru cya RSB kuri uyu wa Kane, Umuyobozi Mukuru wa RSB, Raymond Murenzi yashimiye TMEA yabafashije muri urugendo rwose guhera mu 2015 ubwo hatangizwaga icyiciro cya mbere cy’iri koranabuhanga.
Yashimiye kandi ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere mpuzamahanga, USAID ku nkunga y’amafaranga cyatanze ngo iri koranabuhanga ryubakwe.
Murenzi yavuze ko kuba serivisi za RSB zashyizwe mu ikoranabuhanga, ari umusanzu ukomeye mu kugera ku ntego u Rwanda rwihaye yo kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere.
Ati “Ubucuruzi ni inkingi ikomeye mu kugera ku cyerekezo u Rwanda rwihaye. Guteza imbere ubucuruzi ni ugushyiraho uburyo nk’ubu bworohereza ababukora kubona byoroshye ibyangombwa by’ubuziranenge kugira ngo abaguzi bagure ibintu bitekanye kandi ibicuruzwa by’abanyarwanda na byo bibashe guhangana ku masoko mpuzamahanga.”
Ati “Guteza imbere ubucuruzi bisaba gushora imari no mu ikoranabuhanga ryorohereza ibindi byangombwa nkenerwa ngo ibicuruzwa byoherezwe cyangwa bivanwe mu mahanga. Kuri ubu twishimiye ko buri muntu wese aho ari hose mu gihugu agiye kujya abasha kubona serivisi za RSB yifashishije ikoranabuhanga atavuye aho ari.”
Umuyobozi Mukuru wa Trademark East Africa, Ishami ry’u Rwanda, Patience Mutesi, yavuze ko bishimiye umusaruro iri koranabuhanga rigiye kuzanira abacuruzi bo mu Rwanda.
Yavuze ko intego ya TMEA ari ukorohereza ubucuruzi, ari na byo iri koranabuhanga rije gukemura.
Ati “Kuba abacuruzi bagiye kujya babona serivisi z’ubuziranenge hifashishijwe ikoranabuhanga, bizagabanya ikiguzi n’umwanya byasabaga ngo umuntu abone izo serivisi. Bizoroshya uruhererekane rwo kohereza cyangwa kuvana ibicuruzwa mu mahanga. Bizongerera kandi agaciro ibicuruzwa byo mu Rwanda ku isoko mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati “Tekereza gufata iminsi itanu byafataga ngo umuntu abone serivisi, bigahinduka iminota 20. Ntabwo umuntu udakora ubucuruzi yahita yumva akamaro kabyo neza nk’umucuruzi.”
Mutesi yavuze ko muri iki gihe isi yugarijwe na Covid-19, ari iby’ingenzi guteza imbere ikoranabuhanga nk’iri.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda ifite intego zo gushyira serivisi zose zishoboka mu buryo bw’ikoranabuhanga, nibyo RSB irimo kandi twese twagiye twibonera akamaro kabyo cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere muri USAID, Amy Beeler yavuze ko bishimiye iri koranabuhanga n’uruhare rigiye kugira mu iterambere ry’ubucuruzi bw’u Rwanda.
Ati “Iri koranabuhanga ni ingenzi cyane muri iki gihe Covid-19 yerekanye ko ari bwo buryo bwizewe. Ubu ntabwo abakiliya bazongera gukora ingendo baza ku biro bya RSB gusaba serivisi bashobora kubonera mu ikoranabuhanga.”
Harelimana Athanase ni umuyobozi muri sosiyete UniCoopagi (Union de cooperatives agricoles intégrées) ifite uruganda rukora ifu zitandukanye z’igikoma mu Karere ka Nyamagabe.
Bari mu ba mbere bakoresheje ikoranabuhanga rya RSB rikiri mu igeragezwa, bakaba bahamya ko byabafashije cyane bakurikije imvune bahuraga nazo mbere.
Ati “Inyungu irimo nini cyane, mbere byasabaga kujyana impapuro i Kigali, ariko ubu baguha aho wuzuza kuri internet ukagenda ukishyura, bagahita bakoherereza ibyo wasabye.”
Yongeyeho ati “ Ubwo twabisabaga mu minsi ibiri twari tubonye igisubizo mu gihe mbere byashoboraga gutwara ukwezi.”
Harelimana yavuze ko igikenewe ari ukumenyekanisha iryo koranabuhanga kugira benshi barimenye, bamenye n’ibyiza byaryo.
Kugeza ubu hifashishijwe iri koranabuhanga, RSB imaze kwakira ubusabe busaga 500, aho abacuruzi basaba ibyangombwa na serivisi zitandukanye.