Igeragezwa k’ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi bizatangirana na Nzeri


 

Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minagri, Dr Octave Semwaga, yamenyesheje itangazamakuru ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ubuhinzi kizatangira muri Nzeri, hazatangizwa gahunda y’ubwishingizi hagamijwe kongera umusaruro n’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, aho yagize  “Uyu mwaka turatangirana n’inka, ibigori n’umuceri. Niko bitangira ubwishingizi mu bihugu byose kuko ari ikintu gishya, butangirana n’igerageza kugira ngo utubazo dushobora kuba turimo mugende mudukemura. Biba bisaba ko ugira imibare mwumvikana na sosiyete z’ubwishingizi kuko nkatwe turashaka ko umuntu yishingirwa akazabona umusaruro runaka”.

Dr Octave Semwaga yemeza ko ubuhinzi n’ubworozi bugiye gutangirwa ubwishingizi

Dr Semwaga yavuze ko bizafasha abahinzi n’aborozi igihe habaye ibibazo nk’indwara cyangwa ibiza nk’amapfa, aho gutegereza ubufasha bwa Leta bakagobokwa n’ibigo by’ubwishingizi, ati “Umuhinzi akaba afite ubwishingizi mu bigo by’ubwishingizi noneho icyo gihe agatanga amafaranga make noneho haba habaye ikibazo aho kugira ngo barebe leta ahubwo ukareba ya sosiyete yakwishingiye.”

Ku ikubitiro, iyi gahunda izatangirana n’inka nke na koperative zimwe z’ubuhinzi, cyane cyane izimaze igihe zikora zifite imibare igaragaza uko umusaruro wazo wagiye wiyongera.

Ku ikubitiro ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi buzahera ku nka

Dr Semwaga ati “Aborozi nabo tuzafata inka ibihumbi 68 kugira ngo duhugure abandi baze barebe, koko umworozi ajye avuga ati ‘dore inka yanjye yarapfuye baranyishyura kandi nari natanze amafaranga make cyane.”

Semwaga avuga ko mu minsi ya mbere guverinoma izajya itanga inkunga kugira ngo umuhinzi abone inyungu irimo nyuma igende ikuramo inkunga buhoro buhoro.

Ubuhinzi bw’umuceri nabwo buri mu bizeherwaho butangirwa ubwishingizi

Minagri ivuga ko sosiyete z’ubwishingizi zamaze kubyumva, icyakora hazatangwa ipiganwa kugira ngo hatoranywe izizaba zujuje ibisabwa.

 

HAGENGIMANA Philbert


IZINDI NKURU

Leave a Comment