Shema Luxury ifite umwihariko w’ibikoresho nkenerwa, utabona ahandi ku giciro gishimishije


Umushoramari Shema ari nawe nyiri Shema Luxury Group Ltd, ikorera mu nyubako ya City Plaza hano mu Mujyi wa Kigali rwagati aributsa abaturarwanda ko nubwo igihugu ndetse n’isi muri rusange biri mu bihe bitoroshye byo guhangana na Covid-19,  bo bitababujije kugira ibikoresho byiza,  bigezweho, byujuje ubuziranenge kandi ku giciro cyiza.

Muri Shema Luxury uhasanga ibikoresho utasanga ahandi

Shema aributsa abafite ingo cyane cyane abagiye kurushinga,  abujuje inzu, n’abandi bose bakeneye ibikoresho byo mu rugo bigezweho kandi byujuje ubuziranenge ko abafitiye ibikoresho byose, kandi ko uwinjiye mu mangazine ye nta guta umutwe azenguruka hirya no hino ashakisha ibikoresho ko yinjira agasohoka afite ibyo akeneye byose kuva kuri firigo kugeza ku cyuma cyo mu gikoni,  ibiryamirwa, amatapi n’ibindi byinshi kandi byiza.

Si ibikoresho bikoreshwa mu ngo gusa Shema Luxury icuruza kuko amahoteri,  Resitora na Department nabyo abifitiye ibikoresho byiza, byihutisha akazi,  bikomeye kandi bituma ababagana bashimira serivisi bahabwa, kandi abigurisha ku giciro kinogeye buri wese.

Shema yanibukije ko bafite umwihariko wo gufasha umukiriya ubagana yaba umuntu ku giti cye, Hoteli,  Resitora ndetse na Department kubafasha gutegura (décollation) igikoni bakoresheje ibikoresho bijyanye n’akazi,  kandi muri Shema Luxury umukiriya ni umwami.


IZINDI NKURU

Leave a Comment