The Ben yabeshyujwe na police


Igitaramo cya East African Party ku nshuro ya 12 cyabereye muri Kigali Arena aho abantu ibihumbi bari buzuye muri iyi nyubako basusurukijwe n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Andy Bumuntu, King James, Butera Knowless, Bushali, Riderman, Bruce Melodie na The Ben uba muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Ni igitaramo cyaranzwe n’ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru abakunzi b’umuziki bahawe n’abahanzi cyane cyane Bushali , The Ben na King James.

Bitewe n’uburyo igitaramo cyatangiye gitinze n’uburyo abahanzi bahawe umwanya munini bakaririmba bisanzuye, byatumye i saa sita z’ijoro ibitaramo bifungirwaho zigera ari bwo Bruce Melodie akigera ku rubyiniro kandi yagombaga gukurikirwa na The Ben.

Mu butumwa The Ben yanyujije kuri Twitter yavuze ko yagiye ku rubyiniro yacitse intege kuko yari yamaze kubwirwa ko igitaramo kigiye gufungwa na Polisi.

Yagize ati “Nagiye ku rubyiniro maze kubwirwa ko polisi igiye gufunga. Mu by’ukuri byangabanyirije imbaraga ariko nagerageje kwihagararaho. Nari nahawe iminota buri uko indirimbo yarangiraga nabaga mfite impungenge z’uko nkurwa ku rubyiniro igihe icyo ari cyose ariko icy’ingenzi ni uko twabikoze neza mu ijoro ryashize.”

The Ben yaririmbye indirimbo ze zose yari yateguye mu gihe cy’isaha irengaho iminota 10 ndetse ashimisha abakunzi ku rwego rwo hejuru.

Police yamunyomoje ivuga ko bo batigeze bahagarika igitaramo.

Ibinyujije kuri Twitter bagize bati “Rwanda Police ntabwo yigeze ifunga igitaramo. Abateguye igitaramo n’umuhanzi The Ben nibo bagomba gusobanurira abakunzi babo ikibazo bahuye nacyo ndetse n’impamvu babeshyera Polisi.”

East African Promoters bateguye iki gitaramo nabo bihakanye The Ben bavuga ko impamvu bamwihutishaga ari uko amasaha yari yakuze ariko ibyo kuba Polisi yari igiye kubafungira ntabyo bamubwiye.

“Nyuma y’uko amasaha yari akuze umuhanzi The Ben tukamushyira ku rubyiniro hutihuti, turanyomoza ibyo yatangaje ko ari Polisi y’u Rwanda yamuhagaritse. EAP (Abateguye igitaramo) twamusabaga gusoza igitaramo vuba kugira ngo twubahirize igihe kuko abantu bari batangiye gutaha.”

The Ben yahise kwisegura avuga ko abantu bamwumvise nabi ahubwo ari uko amasaha yari akuze, aboneraho ashima Polisi uburyo yabacungiye umutekano kugeza batashye.

Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben yavutse ku wa 9 Mutarama 1988. Yavukiye i Kampala muri Uganda. Ni mwene Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi.

Ni uwa kabiri mu muryango w’abana batandatu barimo nka Danny Scott (na we wabaye umuhanzi, ananyura mu itsinda rya B Gun), Green P (umuraperi wamamariye muri Tuff Gangz) n’abandi.

The Ben ni umuhanzi Nyarwanda uririmba injyana ya RnB/Pop. Yatangiye impano y’ubuhanzi abihereye mu muryango aho yakuze akundishwa n’ababyeyi be gusenga cyane.

Byatumye ajya muri korali aho yari ari kumwe n’abandi bahanzi bamenyekanye nka Meddy, Lick Lick na Nicolas.

Indirimbo yazamuye izina rye ni ‘‘Amaso ku Maso’’ yasohoye mu 2008. Izindi ndirimbo zizwi ni ‘‘Si beza’’ na ‘‘Mbwira’’ yahuriyemo na Tom Close; ‘‘Uzaba Uza’’ yaririmbanye na Roger, ‘‘Wirira’’, ‘‘Imfubyi’’ yahuriyemo na Bull Dogg, ‘‘Wigenda’’, ‘‘Uri he’’, ‘‘Sinzibagirwa’’, ‘‘Amahirwe ya nyuma’’ na ‘‘Zubeda’’.

Nyuma yaho yaje no gusohora indirimbo nka ‘‘Ese nibyo’’ mbere yo kwerekeza muri Amerika aho yakomereje ubuhanzi bwe.

Kuri ubu akunzwe mu ndirimbo z’urukundo zirimo nka ‘‘Ko Nahindutse’’, ‘‘Urabaruta’’, ‘‘Habibi’’, ‘‘Ntacyadutanya’’, ‘‘Only You’’, ‘‘I’m In Love’’, ‘‘Can’t get enough’’ yakoranye na Otile Brown wo muri Kenya n’izindi.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ni umwe mu bahanzi bake b’Abanyarwanda babashije kwagura umuziki wabo ukamenyekana no mu bindi bihugu.

Uyu muhanzi w’umunyagikundiro yaherukaga kuririmbira mu gitaramo cya East African Party cyabereye kuri Stade Amahoro mu ijoro ryo ku wa 1 Mutarama 2017, hari nyuma y’imyaka itandatu yari ishize adakandagira mu Rwanda.

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment