Airtel Rwanda ku bufatanye na Police biyemeje gukumira impanuka


Ejo hashize kuwa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, nibwo hatangijwe ubufatanye ku bukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” hagati ya sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda na Polisi y’igihugu .

Airtel Rwanda yatangaje ko yiyemeje gufatanya na Police y’Igihugu mu butumwa bwa Gerayo Amahoro hagamijwe kurinda ubuzima bw’abakiriya bayo

Muri iki cyumweru cya 30 ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bumaze butangijwe hagamijwe gukangurira abanyarwanda kwirinda impanuka zihitana ubuzima bwabo by’umwihariko muri iki gihe gisatira iminsi mikuru, ni muri urwo rwego Airtel yahisemo gufatanya na polisi y’igihugu muri iyi gahunda hamijwe kubungabunga ubuzima bw’abakiriya bayo.

Umuyobozi wa Airtel ashimangira ko bagiye gufatanya na Police y’Igihugu mu butumwa bwa Gerayo Amahoro

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Awit Chawla, yatangaje ko Airtel Rwanda izatanga ubutumwa bugufi no ku zindi mbuga nkoranyambaga zayo, bwose bushishikariza abakiriya babo kwirinda impanuka no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ati “ Ubufatanye bwa Airtel na polisi y’Igihugu buzafasha mu kugabanya umubare w’abagwa mu mpanuka za hato na hato, niyo mpamvu twaje gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro”.

CP Kabera yibutsa abagenzi ko nabo ubutumwa bwa Gerayo Amahoro bubareba

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, yatangaje ko ibintu byo kwishimisha biba mu kwezi kwa 12 abaturarwanda bishimira ibyo bagezeho, babikora bazirikana umutekano wo mu muhanda n’amategeko agenga uburyo bwo kugendera mu muhanda.

CP Kabera yagize icyo asaba abagenzi, aho yagize ati ” Ndasaba abagenzi ko nabo bakwiriye kumenya uburenganzira bwabo mu gihe umushoferi abatwaye, bakanirinda kuvugira kuri telefoni mu gihe bambukiranya umuhanda cyangwa kugenda bumva imiziki”.

Mu gihe kigeze ku byumweru 30 “Gerayo Amahoro” imaze itangijwe, mu musaruro yatanze harimo kugabanuka ku impanuka ku gipimo cya 27%, ariko intego ya Polisi y’Igihugu ikaba ari uko impanuka zagera ku gipimo cya 0%.

NIKUZE NKUSI Diane

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment