CNLG yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko ikibazo cy’ingutu kiyigoye


Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside “CNLG” yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019, Raporo y’Ibikorwa by’umwaka wa 2018-2019 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2019-2020 ndetse n’ikibazo cy’ingutu kigoye iyi komisiyo.

Visi Perezida wa CNLG, Mutakwasuku Yvonne, yavuze ko mu bibazo bikigonyanye ari ukutagira abakozi bahagije, bafite ubumenyi buhagije kuri Jenoside muri rusange no ku yakorewe Abatutsi by’umwihariko. Ibi bituma abakozi bamwe aribo bahora batanga ibiganiro muri gahunda zo kwibuka bikabavuna.

Uretse abakozi muri rusange, Mutakwasuku yavuze ko n’abarimu usanga ari mbarwa. Ati “Amateka ya Jenoside ntarabasha kwigishwa neza mu mashuri abanza, ayisumbuye, amakuru na za Kaminuza kubera kutagira abarimu bahagije babihuguriwe, hari n’abatinya kuyigisha.”

Abadepite bagaragaje ko iki kibazo CNLG yabagejejeho giteye inkeke

Ni ikibazo Inteko Ishinga Amategeko yagaragaje ko giteye inkeke kuko abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko rukwiye gusobanukirwa amateka igihugu cyanyuzemo kugira ngo ruzabashe kugira uruhare mu kubaka ejo heza.

Senateri Ntidendereza William yavuze ko byaba biteye inkeke mu gihe ayo mateka ataba yigishwa urubyiruko uko bikwiye, abaza CNLG kugaragaza ikirimo gukorwa.

Ati “Baravuga ngo ntabwo amateka yigishwa mu mashuri abanza, ntiyigishwa mu mashuri yisumbuye ngo kuko abarimu batavuga ukuri kuri Jenoside. Nagira ngo bansobanurire neza icyo bisobanuye. Ubu mu mashuri abanza n’ayisumbuye nta kivugwa?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ikibazo cy’abarimu badafite ubumenyi buhagije ku mateka ya Jenoside kigaragara mu buryo bwinshi ariko bagiye kunyuzwa mu itorero ryihariye.

Ati “Hari abarimu badafite ubumenyi. Abo ni nabo duteganya kuzahugura mu itorero rizaba muri uyu mwaka, abarimu bagera kuri 500. Ibiganiro birateguye n’amasomo tuzabaha, kugira ngo binabafashe kongera ubumenyi no kubatinyura. Hari abafite ubumenyi ariko badatinyuka kwigisha neza amateka ya Jenoside kubera kubitinya.”

Ku kibazo cy’abafite ubumenyi kuri Jenoside batinya kubutanga CNLG igaragaza ko ahanini biterwa n’amateka yabo cyangwa imiryango yabo aho akenshi usanga hari iyagize uruhare muri Jenoside bamwe banafunze, bakanga kubigarukaho kubera abo bigisha barimo n’abana bahemukiwe nabo.

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment