Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore mu kababaro gakomeye


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 19 Kanama 2019, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umubyeyi Kayibanda Ladislas, akaba umubyeyi  wa Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Miss Rwanda 2012.

Ubwo Mutesi Kayibanda Aurore yarari kumwe n’umubyeyi we nyakwigendera Kayibanda Ladislas

Uyu mubyeyi yari amaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana nyuma y’igihe kitari  gito yaramaze arwaye.

Inkuru y’urupfu rwa Kayibanda Ladislas, bwa mbere yatangajwe na Isimbi Melisa wabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2014, akaba yabikoze mu rwego rwo kwihanganisha Miss Mutesi Aurore.

 

TETA Sandra

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment