Umuyobozi wa USAID yakiriwe na Perezida Kagame


Kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2019,  muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abanyamerika ugamije Iterambere “USAID” Mark Green, baganira ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda na USAID n’imigambi uwo muryango ufite yo guhindura imikoranire yawo n’ibihugu ukorana nabyo.

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa USAID Mark Green

U Rwanda na USAID bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye ziganjemo ubuhinzi, kwihaza mu biribwa, ubuzima n’uburezi. Uyu mwaka uwo muryango umaze gutanga miliyoni 71 z’amadolari muri ibyo bikorwa.

USAID ibinyujije muri sosiyete icuruza imiti ya “Chemonics International Inc”, yatanze inkunga ingana na miliyoni 32 z’amadolari mu bijyanye n’imiti n’ibikoresho bifashishwa mu kwirinda SIDA na Malaria.

Ibinyujije mu mushinga wa Hinga Weze kandi, USAID yatanze miliyoni 11 z’amadolari mu guteza imbere abahinzi baciriritse haba mu musaruro babona n’inyungu bibazanira.

Uwo mushinga ukorera mu Turere icumi turimo Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke na Rutsiro.

Uwo muryango kandi ufite indi mishinga irimo uwo gufasha ingo 50 000 zitishoboye mu turere 12 turimo Muhanga, Kamonyi, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Ruhango, Rwamagana, Kayonza, Rulindo, Gakenke, Kicukiro na Nyarugenge).

USAID inafite indi mishinga nka Turengere Abana na Gimbuka, umwe ufasha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye undi ugafasha abiga mu mashuri abanza.

Mark Green yaje mu Rwanda mu runzinduko ari kugirira mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya na Mozambique.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment