Ruhango: Umugabo yishe umugore we amuziza mitiweli


Mu murenge wa Mwendo, mu karere ka Ruhango, umugabo  akurikiranywe acyekwaho icyaha cyo kwica umugore we amutemesheje umuhoro.

Byabereye mu mudugudu wa Ruhamagariro,  mu kagari ka Gafunzo ku mugoroba wo kuwa kabiri, tariki ya 16 Kanama 2022 ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro.

Amakuru aturuka muri uwo murenge avuga ko uwo mugabo yishe umugore we witwaga Yankurije Vestine w’imyaka 26 y’amavuko ubwo yari aje kumusaba amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Uwo mugabo w’imyaka 36 na Yankurije ntabwo bari baresezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bari batakibana. Bari barabyaranye umwana umwe.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yamaze gufatwa kandi basuye abaturage bakabahumuriza.

Yagize ati “Ibyo ni byo, byabaye ubwo umugore yari agarutse kumwaka amafaranga y’ubwishingizi mu kwivuza. Yafashwe arafungwa. Ubuyobozi bwasuye abaturage kandi burabihanganisha, bunatanga impanuro.”

Yavuze ko uwo mugabo asanzwe yitwara nabi kuko yari amaze iminsi afunguwe nyuma yo gufungwa imyaka itanu kubera gukoresha urumogi.

Ati “Ntibari bakibana kubera amakimbirane, ariko ibyo bikaba byabaye ubwo umugore yari yagarutse kumusura anamwaka amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, ndetse bakaba barasangiye inzoga ku buryo mu bari aho ntawakekaga ko umugabo yamwica. Bari bafitanye umwana umwe uzakomeza kwitabwaho.”

Yakomje avuga ko bumwe mu butumwa bahaye abaturage harimo kubana barasezeranye byemewe n’amategeko, kwirinda imyitwarire mibi iyo ari yo yose harimo n’ubusinzi no kurushaho kujya bihutira gutanga amakuru.

Kuri ubu uwo mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango kugira ngo akorerwe dosiye ashyikirizwe ubutabera.

 

 

Ange Kayitesi


IZINDI NKURU

Leave a Comment