Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026, abakora akazi k’uburaya basanzwe bamenyerewe ku izina ry’“indatwa” bo mu Mujyi wa Kigali hamwe n’abandi bo tundi turere, batangaje impinduka bahitamo kwitwa “uturabo tw’abagabo”, izina bavuga ko ribafasha kwitandukanya n’imvugo zibasesereza ari nako basaba ko bafatwa nk’abandi baturage bose bafite uburenganzira busesuye. Umwe mu bahagarariye abakora aka kazi muri kamwe mu turere tugize Umujyi wa Kigali, utifuje ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano, avuga ko ikibazo nyamukuru atari akazi bakora, ahubwo ari uko badafatwa nk’abantu bafite agaciro n’uburenganzira. Ati: “Akenshi abantu ntibadufata nk’abandi…
SOMA INKURUDay: January 22, 2026
Uruhare rw’ihindagurika ry’ibihe ku igwingira ry’abana
Ihindagurika ry’ibihe rikomeje kugaragaza ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, by’umwihariko abatunzwe n’ubuhinzi. Imvura itagwa ku gihe, amapfa akabije cyangwa imvura nyinshi yangiza imyaka bigira ingaruka zikomeye ku mirire y’imiryango, cyane cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu bikabaviramo kugwingira. Mushimiyimana Pelajiya, umubyeyi wo mu karere ka Nyamasheke, avuga ko mu gihe cy’ihinga giheruka, imvura yatinze kugwa, maze imbuto babibye zumira mu butaka. Ati: “Twahinze ibishyimbo n’ibigori nk’uko bisanzwe, ariko imvura iratinda. Ibyinshi byarumye, ibisigaye bitanga umusaruro muke cyane. Ubu kubona ifunguro rihagije kandi ryuzuye ku bana ni ikibazo gikomeye.” Ibi…
SOMA INKURUAbashakashatsi bemeje ubwoko bushya bw’amaraso
Mu gihe ubuvuzi bukomeje gutera intambwe ishimishije, abashakashatsi bo mu Bwongereza batangaje ko habonetse ubwoko bushya bw’amaraso, bwiyongereye ku busanzwe buzwi ku Isi. Ubu bwoko bushya bwiswe MAL. Iyi ntambwe yagezweho n’abahanga bo mu kigo NHS Blood and Transplant, bafatanyije n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bristol, nyuma y’imyaka irenga 50 hari urujijo ku gice cy’ingenzi kigize amaraso cyari kimaze igihe kitumvikana neza mu buvuzi. Mu 1972, abahanga bari bavumbuye antigen y’amaraso bise AnWj, ariko ntibamenye ubwoko bw’amaraso iyikomokaho. Antigen ni proteyine ziboneka ku nsoro zitukura, zigira uruhare runini mu gutuma…
SOMA INKURU